Ukuri kose ku rukundo rwa MPUNDU France n’umusore bahuriye muri Afrika y’Epfo

128

Nyuma y’amezi abiri ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye ikiganiro ‘Secret Story Afrique’, France Mpundu yageze i Kigali ndetse akomoza ku musore wamwambikiyeyo impeta.

France Mpundu yavuze ko ashimira Imana kubera umwanya wa kane yatahanye, avuga ko bitari byoroshye ariko yabashije kubigeraho kandi yumva bimuteye ishema nk’umukobwa wari uhagarariye u Rwanda.

Abajijwe ku musore witwa Moctar wamwambikiye impeta muri iki kiganiro, France Mpundu wageze i Kigali anayambaye yemeje ko bakundana.

Ati:“Kuba ngarukanye umukunzi byinshi muzabimenya nzabitangaza mu gihe kiri imbere, nawe agiye kuza mu Rwanda azabasura muzamenya byinshi, gusa icyo nababwira ni ukuri turakundana kandi imishinga irakomeje.

France Mpundu yavuze ko ikintu cyatumye yoroherwa no gukunda Moctar bahuriye muri Afurika y’Epfo iminsi mike, ari uburyo uyu musore yamubaye hafi muri iri rushanwa.

Ati:“Ariya marushanwa ni amarushanwa akomeye ahuza abanyempano bakomeye, kuba narahuye nawe tugahita duhuza, ni umusore uca bugufi yaramfashije cyane mu marushanwa yabanye nanjye, abadukurikiraga cyane barabibonye ko abo twari duhatanye baturwanyaga bashaka ko dutaha ariko kandi twararwanye andwanaho cyane, twarakundanye biba byiza cyane.

France Mpundu abajijwe ku byavuzwe ko yakundanaga na Juno Kizigenza, yavuze ko we n’uyu muhanzi batigeze bakundana cyane ko yaba we cyangwa Juno Kizigenza nta n’umwe wigeze abyemeza.

Ati:“Ibyo ni ibyo abantu batekerezaga kuko yaba njye ntabyo navuze kandi na Juno ntabyo yavuze ubwo rero ntabyari bihari, ibihari ni ibi.

France Mpundu avuye muri aya marushanwa atahanye umwanya wa kane, ni mu gihe Moctar wamwambitse impeta we yaryegukanye bimuhesha gutsindira arenga miliyoni 50Frw.

Byitezwe ko Moctar ashobora kuzaba ari i Kigali mu minsi iri imbere ubwo azaba yitabiriye igitaramo cya Davido gitegerejwe tariki 5 Ukuboza 2025, ni mu gihe Juno Kizigenza yagitumiwemo kandi azaririmbana na France Mpundu.

Comments are closed.