Umubiligi Aldo Taillieu yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025

1,094

Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero ku ntera y’ibilometero 3,4 byatangiriye kuri BK Arena bigasorezwa kuri Stade Amahoro.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani ku nshuro ya 17 kuva ribaye Mpuzamahanga mu gihe ari inshuro ya karindwi rigiye ku rwego 2.1.

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa UCI, David Lappartient.

Abakinnyi 69 bo mu makipe 14, barimo 39 bo muri Afurika, 26 b’i Burayi, 3 bo muri Aziya Asia na Oceania n’umwe wo muri Amerika ni bo batangiye iri rushanwa rizamara iminsi umunani.

Kuri uyu munsi wa mbere yakinwe ‘Prologue’ yareshyaga n’ibilometero 4,1 bitangirira kuri BK Arena basoreza kuri Sitade Amahoro abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo.

Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development ni we wegukanye agace ka mbere nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 48.

Yakiriwe n’Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies wakoresheje iminota itatu n’amanota 52.

Umunyarwanda waje hafi kuri iki Cyumweru ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda aho yabaye uwa 31, yasizwe amasegonda 23.

Abanyarwanda batanu ba mbere ku Munsi wa Mbere ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda wakoresheje iminota ine n’amasegonda 12, Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec yakoresheje iminota ine n’amasegonda 12, Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec yakoresheje iminota ine n’amasegonda 13, Ngendahayo Jeremie wa May Stars yakoresheje iminota ine n’amasegonda 14 na Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec) wakoresheje iminota ine n’amasegonda 14.

Mu bihembo byatanzwe, umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye Fabien Doubey ukinira TotalEnergies, umukinnyi mwiza w’Umunyafurika yabaye Joshua Dike ukinira Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Umukinnyi muto witwaye neza yabaye Aldo Taillieu ukinira Lotto Destiny Development Team, Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda ya Masengesho Vainqueur ukinira Team Rwanda, Umukinnyi muto w’Umunyarwanda yabaye Ruhumuriza Aime wa May Stars mu gihe Ikipe nziza yabaye Lotto Development Team.

Tour du Rwanda 2025 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira Rukomo kerekeza i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158,8.

Comments are closed.