Umubiri wa Raila Odinga wagejejwe muri Kenya ujyanwa muri Sitade ya Kasirani – AMAFOTO

220
kwibuka31

Nyuma yo kwitaba Imana azize indwara y’umutima mu bitaro byo mu Buhinde, umubiri wa Raila Odinga wamaze kugezwa muri Kenya aho wahise ujyanwa muri Sitade ya Kasirani kugira ngo abakunzi be bamusezereho.

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yapfuye afite imyaka 80 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo.

Odinga yapfiriye mu bitaro by’amaso byitwa Ayurvedic eye hospital-cum-research centre biherereye ahitwa Koothattukulam mu karere ka Ernakulam.

Urupfu rwe rwabaye mu masaha ya Saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatatu ku isaha yo mu Buhinde. Yari amaze iminsi itanu yivuriza mu kigo yapfiriyemo. Yari yaraherekejwe n’umukobwa we n’umuganga we bwite.

Ku bufatanye bwa Kenya Airline ndetse n’inzego z’ubutegetsi bw’Ubuhinde, umubiri wa Raila Odinga wamaze kugezwa mu gihugu cya Kenya aho byari biteganyijwe ko abantu baza kumusezeraho bwa nyuma kuri Sitade ya Nyayo ariko ihinduka bitewe n’umubare munani w’abantu bifuzaga kumuherekeza.

Abantu banshi bari ku kibuga cy’indege cya Nyayo ndetse n’abandi bari ku nteko ishinga amategeko byatumye hafatwa ingamba zo kwimurira iyo Gahunda muri Sitade nini ibasha kwakira umubare munini w’abaturage.

Biteganyijwe ko abayobozi bahagarariye ibihugu byabo baza kwitabira umuhango wo kumuherekeza hanyuma idina rya Anglican rigakora imihango yo kumusezeraho nk’uko byari bitegerejwe kuri Sitade ya Nyayo.

Bamwe mu babajwe n’urupfu rwa Raila Odinga basaba ko hashyirwaho igiceri cya 80Ksh mu rwego rwo guha icyubahiro Raila Odinga witabye Imana ku myaka 80.

Comments are closed.