Umufana yarakaye yinjiza imodoka mu kibuga agiye kugonga abasifuzi baranyanyagira(Amafoto)

14,083

Amashusho yakwirakwiye hose kumbuga nkoranyambaga nayumufana witoye yatsa imodoka yo mubwoko bwa BMW ajya mu kibuga kugonga abasifuzi nyuma yuko ikipe ye itsinzwe muri Afurika y’epfo.

Ni shampiyona yakinirwaga ku kibuga cya Letlhabile Sports ground giherereye mu gace ka Brits mu majyaruguru ashyira uburengerazuba ku cyumweru nibwo aya mahano abaye ,bikaba byaratewe nuko amakipe abiri yakinaga imwe itsinze indi umukino utararangira umufana utaramenyekanye yinjira imodoka yirukankana abasifuzi nabo barashashura.

Luka Ball Controllers yari yahuye na Polokwane City Rovers FC muriyo shampiyona maze ubwo Rovers yarimaze kubanyabika ibitego 2-1 abafana ba Contollers bararakaye umwe yinjira imodoka ayiha umuriro ajya kugonga abasifuzi.

Ikinyamakuru The Citizen cyavuzeko byari agahoma munwa ko ndetse abasifuzi birutse amaguru bakayabangira ingata,Sowetan live yyo yatangaje ko abafana bavuzeko byari biteye ubwoba kuko kuri kiriya kibuga hari namakipe yabana bato kuburyo bashoboraga no kuhaburira ubuzima.


Comments are closed.