Umugabo wo mu Bwongereza yatewe igitsina ku kaboko kubera uburwayi

26,295
Kwibuka30

Kubera uburwayi Malcolm MacDonald wo mu Bwongereza yahuye nabwo, abaganga bafashe umwanzuro wo kumutera igitsina cye ku kuboko, ibintu byatumye aba umuntu wa mbere bikorewe.

Kugira ngo abaganga bafate uyu mwanzuro byatewe n’ubwandu yagize mu myanya ndangagitsina mu 2014 ndetse ikaza kumuviramo uburwayi buzwi nka ‘Sepsis’

Malcom aganira na 7sur7, yavuze ko ubu burwayi bwamushegeshe kugeza aho igitsina cye kivaho kikagwa hasi.

Yagize ati “Kubona igitsina cyanjye kigenda cyirabura byanteraga kwiheba, byari bimeze nko kureba filimi iteye ubwoba, umunsi umwe kiza kuvaho gitakara hasi, kuko nari naramaze kwiyumvisha ko nzagitakaza, naragitoraguye ngishyira mu myanda.”

Kwibuka30

Kuva Malcolm yahura n’iki kibazo yananiwe kwiyakira, atangira kunywa inzoga zirengeje urugero.

Mu 2016 nibwo yahuye n’inzobere mu gukora no gusana ibitsina yo muri ‘University College Hospital in London’, Professor David Ralph, maze yemera kumufasha. Yemeye kumubaga agafata igitsina cye akakimushyira ku kuboko, ibintu Malcolm nawe yivugira ko bitangaje.

Ati “Birumvikana ko bidasanzwe kugira igitsina ku kuboko kwawe, ndetse sindabimenyera ariko iyo ubitekerejeho biratangaje.”

Malcolm wabaye ashyizwe igitsina cye ku kuboko, yagombaga kongera kubagwa muri Mata kugira ngo gishyirwe ahabugenewe ariko biza gukerezwa n’icyorezo cya Covid-19.

Uku kwimura igitsina cye akagishyira ku kuboko byatwaye Malcolm amayero ibihumbi 55. Avuga ko kugeza uyu munsi atangarirwa n’abamubona, ariko akongeraho ko byumvikana kuko ari ubwa mbere baba babonye umuntu ufite igitsina ku kuboko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.