Umugabo yaciye umutwe nyirakuru amuziza ko yamwimye umugabane ariguhigwa bukware!

10,993

Umugabo wo mu karere kitwa Ibanda mu gihugu cya Uganda witwa James Asiimwe ari guhigwa bukware nyuma yo guca umutwe nyirakuru amuziza ko yamwimye ubutaka.

Umugabo yishe nyirakuru amuziza kumwima...
Police ikomeje kumushakira kutamubura hasi hejuru

Polisi yo muri Ibanda iri guhiga bukware uyu mugabo James Asiimwe kubera guca umutwe nyirakuru w’imyaka 71 witwa Kelemensia Kadiidi,amuhoye ko yamusabye umugabane undi akawumwima.

Umuvugizi wa Polisi ya Rwizi witwa Samson Kasasira yavuze ko uyu mukecuru bamusanzwe mu nzu ye aryamye ari kuvirirana nyuma yo kwicwa n’uyu mwuzukuru we.

Iyi polisi yavuze ko uyu mukecuru Kadidi yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu nyuma y’aho kandi uyu Asiimwe yari amaze kurekurwa na Polisi mu cyaha kindi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwengwe II witwa Felix Tumuhairwe yavuze ko uyu mugabo yishe uyu mukecuru nyuma yo gushwana cyane ubwo yamusabaga kumuha umugabane we.

Umuyobozi wa Polisi yo muri ako gace yasabye abaturage gutanga amakuru kugira ngo uyu mwicanyi afatwe afungwe.

Hamaze kugaragara abantu bagenda bicana uko bukeye n’uko bwije

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu karere ka Buvuma yatangaje ko yataye muri yombi umurobyi wishe mugenzi we amuhoye kurya ubugari bari batetse mu inusu y’ifu akabumara.

Uyu mugabo wishwe yitwa Muzamiru Mulimu , yari afite imyaka 25 ndetse ngo yakomokaga ahitwa Nalubaale mu karere ka Buvuma.

Mu masaha ya nimugoroba nibwo uwitwa Bumali Onyiga Nyanzi w’imyaka 18 yishe mugenzi we amuhoye iyi nusu y’ubugari bari batetse.

Uwitwa John Ssekimpi watanze amakuru,yavuze ko uwishe n’uwishwe babanaga mu nzu imwe ndetse ngo bari inshuti, cyane ko bari bahuje umwuga wo kuroba.

Comments are closed.