Umuhanzi Chris brown yasibye TikTok na Instagram yakoreshaga.

220
kwibuka31

Umuhanzi w’umunyamerika, Chris Brown, yafashe icyemezo cyo gusiba imbuga ze nkoranyambaga zirimo Instagram na TikTok nyuma yo kurambirwa izi mbuga ndetse n’ibitekerezo bibi yoherezwaga.

‎‎Chris Brown asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi ndetse n’umukinnyi wa filime zitandukanye, avuga ko yasibye konti ze zirimo Instagram na TikTok, nyuma yo gutangaza ko yarambiwe urwango n’amagambo mabi abantu bakomeje kumwandikira Kuri izo konti.

‎‎Ibi yabigaragarije mu butumwa yashyize kuri ‘story’ ye ya Instagram mbere y’uko ayisezera ,ubwo hari  ku wa 17 nzeri 2025, avuga ko agiye gufata akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga kuko adashaka ko zikomeza kumwangiza mu mitekerereze no mu buzima bwe bwa buri munsi.

‎Ati : “Reka mfate akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga. Narabihanganiye bihagije.”

‎Uyu muhanzi  yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka With You, Loyal, na Under The Influence, yavuze ko hari igihe umuntu agomba kwita ku buzima bwe mbere y’ibitekerezo by’abandi.

‎Yasoje avuga ko imbuga nkoranyambaga zari zisigaye zimutera intege nke mu bitekerezo n’umubabaro, bityo agahitamo gutuza no guharanira umutuzo muri we.

‎‎Chris brown yafunguye  iyi konti ye ya TikTok Kuwa 24 Werurwe 2025, naho Ku bijyanye na Instagram yo nta gihe kigaragara kizwi neza, ariko ni imwe mu zo yari amaze imyaka myinshi akoresha  kuko yatangiye kuyikoresha mbere ya TikTok.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier/ indorerwamo.com)

Comments are closed.