Umuhanzi Diplomate ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

312
kwibuka31

Diplomate abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2025.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diplomate yagize ati:“Ruhukira mu mahoro mama, Urukundo, umurava n’ubugwaneza byawe bizahora muri njye. Warwanye kugeza ku mwuka wawe wa nyuma, ntwari yanjye uri byose.”

Diplomate cyangwa Dip G ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka Kure y’imbibi,Umucakara w’ibihe, indebakure, Umunsi ukeye n’izindi nyinshi.

Umuhanzi benshi bamenye nka Diplomat cyangwa se abamuzi i Gikondo muri Kicukiro kuva kera bamwita Nuru Fassasi, ni umuraperi uri muri bake beza bamaze igihe bakora umuziki mu Rwanda ndetse iyo benshi bashaka kumva indirimbo zikangura ibitekerezo biyambaza imirongo ye!

Abazi ibya ‘Hip Hop’ bamwe bashobora no kumushyira mu gatebo kamwe n’abaraperi bakora umuziki ukora ku mitima ya benshi ndetse ukitsa ku bibazo byugarije rubanda, aha nko muri Amerika twamugereranya n’abarimo Mos Def, Talib Kweli, J. Cole, Kendrick Lamar n’abandi.

Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki ni umwe mu baraperi nta makemwa bahora baha abakunzi babo ibyo bifuza, ndetse bamwe mu bakunzi be b’icwa n’umwuma iyo badaheruka ibihangano bye.

Kuva ku ndirimbo ye ya mbere yamamaye cyane mu Rwanda yise ‘Umucakara w’Ibihe’ yahuriyemo na Young Junior n’izindi zagiye zikurikiraho, yigwijeho igikundiro ku buryo kubera impanuro n’amagambo aryoheye amatwi ye mu ndirimbo ze benshi baba bifuza guhora bamwumva.

Ni umwe mu bahanzi mbarwa u Rwanda rufite ukundwa n’ibyiciro byose by’abantu, yaba abakuru n’abato, akagira umwihariko wo kwandika indirimbo zifite ubutumwa busaba gushishoza kugira ngo umuntu abusobanukirwe neza, ari nacyo cyamugize icyamamare.

Comments are closed.