Umuhanzi King Saha yahaye gasopo Bebe Cool ,barapfa iki?

8,372

Aya makimbirane aje nyuma yaho Bebe Cool yitoye agashyira hanze urutonde rw’abahanzi bakoze ngo cyane mu mwaka wa 2019 ntihagaragaremo Chameleone na Bobi Wine.

Mubyukuri mbere yuko uru rutonde rusohoka Bebe Cool yari yatangaje ko atakibona Chameleone na Bobi Wayne nkabanyamuziki ahubwo ababona nkabanya politiki.

Uyu King Saha rero we washyizwe kumwanya wa 27 abinyujije kuri Facebook yabwiye Bebe Cool ko yakagombye kwita ku muziki we akareka abandi.

“Musajja,webale kuwagiira..🙏🏾😊 Keeping an eye on my music yet u have yo own z really a big job…“-King Saha.

Aya magambo ya King Saha ayashingira kukuba umuhanzi nkawe umaze imyaka 20 atakagombye gutesha agaciro abahanzi bazamuye umuziki wa Uganda ugatumbagira,Bebe Cool akaba yarashyize John Black ku mwanya wambere mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2019 mu gihugu cya Uganda.

Comments are closed.