Umukinnyi wa 3 ukina hanze y’u Rwanda yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’Amavubi

7,770
Kwibuka30
Umukinnyi wa 3 ukina hanze y’u Rwanda yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’Amavubi

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bugereki, Rubanguka Steve yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi izakina na Cape Verde.

Yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu ahita ajya mu kato k’umunsi umwe, yavuye mu kato ejo ku Cyumweru ahita asanga bagenzi be mu mwiherero i Nyamata ndetse uyu munsi yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya Nyamata.

Rubanguka Steve akaba yageze mu Rwanda nyuma ya Rwatubyaye Abdul na Meddie Kagere bahageze ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020.

Kwibuka30

Uyu munsi kandi ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu basanze basanze abandi mu mwiherero.

Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe bazatangira kuza ku munsi w’ejo, nka Muhire Kevin ukina mu misiri, Amavubi azakina uyu mukino adafite myugariro Nirisarike Salomon wamaze kwandura icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

(Src:Isimbi)

Leave A Reply

Your email address will not be published.