Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wongeye urasubikwa ku nshuro ya kabiri

6,614
Kwibuka30

Umukino w’umunsi wa 16 uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kuri stade ya Muhanga, wongeye kwimurwa uvanwa ku itariki 22 Mutarama 2023 wari wimurweho.

Uyu mukino ku ngengabihe yari yasohowe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), wari washyizwe ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, mu gihe nyamara mu ibaruwa Akarere ka Muhanga kari kandikiye Rayon Sports ubwo yemerwaga gukoresha iyi stade, kayimenyesheje ko itazaboneka tariki 20 na 21 Mutarama.

Nyuma yuko ingengabihe isohotse, binyuze mu butumwa bwanyujijwe kuri email Kigali Today ifitiye kopi, FERWAFA yandikiye amakipe yombi tariki 16 Mutarama 2023 iyamenyesha ko umukino yari kuzahuriramo tariki 21 Mutarama 2023 utakibaye kuri uwo munsi, ahubwo ko wimuriwe ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023 kuri sitade ya Muhanga n’ubundi.

Kwibuka30

Ibi ariko ntabwo byamaze kabiri kuko n’ubwo tariki ya 22 Mutarama 2023 itari iri mu ibaruwa ya mbere Rayon Sports yandikiwe n’Akarere ka Muhanga, ibwirwa ko stade itazaboneka, ariko umukozi wako wari waganiye na Kigali Today ubwo hasohokaga iyi baruwa tariki ya 6 Mutarama 2023, yari yayibwiye no kuri iyo tariki ya 22 Mutarama 2023 iyi stade nabwo itazaboneka.

Ibi ni byo byatumye ku itariki 18 Mutarama 2023, aka karere kayimenyesha ko kuri iyo tariki nabwo stade idahari, kuko izaba ikiri gukoreshwa mu giterane cy’ivugabutumwa ry’Abagorozi.

Kugeza ubu ntihari hamenyekana igihe uyu mukino uzakinirwa, niba uzashyirwa mu minsi y’imibyizi cyangwa se uzabarwa nk’ikirarane ukazakinwa ikindi gihe, kuko Rayon Sports nayo yahise imenyesha FERWAFA iby’izi mpinduka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.