Umunsi nk’uyu Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyanza
Umunsi nk’uyu mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba ariko zigenda zifata uduce tunyuranye tw’igihugu zinarokora Abatutsi bicwaga.
Icyo gihe ni bwo izi ngabo zafashe umujyi wa Nyanza wahoze muri Perefegitura ya Butare. Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira Perefegitura ya Gitarama.
Ku rundi ruhande, abanyeshuri mu mu Ishuri ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo, EAV Kabutare barishwe. Iri shuri ryayoborwaga n’umuhungu wa Gitera watanze amategeko 10 y’Abahutu.
Uko Inkotanyi zahashyaga umwanzi ni na ko benshi mu basirikare ba FAR bagendaga baziyoboka.
Nka tariki ya 27 Gicurasi 1994, Abasirikare bakomeye ba FAR barimo Maj Gatarayiha bitandukanyije na yo basanga FPR. Uyu yarokoye Abatutsi benshi muri Rwamagana. Icyo gihe ni bwo Cpt. François Munyurangabo yafashe indege yari iya Leta y’ u Rwanda ayijyana i Nairobi maze atangaza ko asanze FPR.
Comments are closed.