Umunya-Ghana arashinjwa kubeshya urukundo Abanyamerika bageze mu zabukuru akabatwara arenga miliyoni $8

Umunya-Ghana witwa Frederick Kumi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga (social media influencer), yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya urukundo Abanyamerika bageze mu za bukuru maze akabacucura arenga miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika, ni uuvuga arenga miliyari 11 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu mu ‘influencer’ usanzwe wiyita Abu Tricia ariko amazina ye y’ukuri akaba ari Frederick Kumi, yatawe muri yombi n’igipolisi cyo muri Ghana, kugira ngo hagenzurwe ibyo aregwa, byo kwiba abageze mu za bukuru arenga miliyoni umunani z’amadorari, yitwaje urukundo.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu musore yifashishaga ubwenge buhangano (AI) agahimba imyirondoro agamije kureshya abasheshe akanguhe akoresheje imbuga nkoranyambaga, cyane cyane imbuga zihuza abashaka abakunzi, bamara kumwizera akabaka amafaranga, kandi ibyo akabikora ku bantu batandukanye.
Kumi Frederick, arashinjwa ibyaha bibiri ari byo:
- icyaha cyo kugambirira gukora uburiganya hifashishijwe itumanaho rya interineti (wire fraud) ndetse
- n’icyaha cyo kugambirira gukora iyezandonke (money laundering).
Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko aramutse ahamijwe ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 20.
Frederick Kumi yafatiwe muri Ghana mu gikorwa cyahuriweho n’ibihugu byombi, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gusaba ko yoherezwa yo (extradition).
Kugeza ubu ntaragira icyo avuga ku byaha ashinjwa.
Comments are closed.