Umunya Nigeria Victor Osimhen yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika ahigika abarimo Salah
Umunya Nigeria Victor Osimhen ukinira Napoli yo mu Butaliyani yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2023, gitangwa na CAF mu muhango wagaragayemo ibihangange byubatse ibigwi mu bihe bitandukanye mu mupira w’amaguru.
Uyu muhango wo guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye muri Afurika wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, munyubako ya Palais des Congrès I Marrakech mu gihugu cya Morocco.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, Patrice Motsepe n’abakinnyi bakanyujijeho nka Samuel Etto, Emmanuel Emenike n’abandi batandukanye.
Victor Osimhen yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere yahize bagenzi be bari bahanganye kuri uyu mwanya barimo Mohammed Salah na Achraf Hakim.
Nyuma yo kucyegukana, uyu mukinnyi yagaragaje ibyishimo bidasazwe yashimiye buri wese wagize uruhare rukomeye mu iterambere rye.
Yagize ati: “Ndashimira buri muntu wese wagize uruhare mu iterambere rye by’umwihariko umukinnyi ndeberaho Didier Dorogba ndabashimiye mwese”.
Victor Osimhen yafashije Napoli kwegukana shampiyona, nyuma y’imyaka 33 atsinze ibitego 26 anaba umunyafurika umwe rukumbi wagaragaye mu bakinnyi 10 bahataniye Ballon d’or ya 2023 yegukanywe na Lionel Messi.
Igihugu cyatwaye iki gihembo inshuro nyinshi ni Cameroun imaze kukegukana inshuro 11, Côte d’Ivoire ifite umunani, Ghana ifite bitandatu na Nigeria ifite bitandatu.
Kugeza ubu abakinnyi begukanye iki gihembo inshuro nyinshi ni Yaya Touré wakiniye Manchester City wagihawe inshuro enye (2011, 2012, 2013 na 2014), Samuel Eto’o (2003, 2004, 2005 na 2010) naho El Hadji Diouf, Nwankwo Kanu na Didier Drogba, Mohammed Salah na Sadio Mane bagitwaye inshuro ebyiri buri umwe.
Comments are closed.