Umunyamakuru Antha yikomye umusifuzi Abdul asaba ko atazongera gusifurira ikipe ya Rayon Sport

17,102

Umunyamakuru witwa Antha ukorera radio10 yibasiye bikomeye umusifuzi uri ku rwego mpuzamahanga uzwi nka Abdul amushinja kwiba ikipe ya Rayon ndetse asaba abayobozi b’ikipe gusaba FERWAFA ko itazongera guha umukino wayo uno musifuzi.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon sport yongeye gukorwa mu jisho n’ikipe ya Musanze FC nyuma y’uko ino kipe iyitsinda ibitego bibiri byose ku busa maze aba Rayon bari bahuruye bataha bimyoza imoso.

Nyuma y’uno mukino, mu kiganiro umunyamakuru witwa Antha ukorera igitangazamakuru cya Radio10 mu kiganiro cye akora mu gitondo, yavuze ko musifuzi wasifuye uno mukino atabaniye ikipe ya Rayon sport FC.

Uyu munyamakuru utari kuvugwaho rumwe n’abakunzi ba sport muri iyi minsi yavuze ko hari aho Abdul yagombaga gutanga ikarita y’umutuku ku mukinnyi wa Musanze FC nyuma y’ikosa yakoreye umukinnyi Leandre Onana ubwo uyu musore yamanukanaga umupira maze asigaranye na myugariro umwe wa Musanze FC aza kumutega amutura hasi, uyu munyamakuru akavuga ko yari akwiye guhita ahabwa ikarita y’umutuku aho guhabwa ikarita y’umuhondo nk’uko umusifuzi Abdul yabikoze.

Bwana Antha yakomeje avuga ko hari n’andi makosa menshi yagiye akorerwa abakinnyi ba Rayon Sport ariko umusifuzi akabyima agaciro.

Yavuze ko hariikarita itukura yahawe umukinnyi wa Rayon sport kandi ariwe wari ukoreweho ikosa rikomeye ku buryo byasabye ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga kuvura umukinnyi wa Rayon sport.

Mucyo Antha yakomeje avuga ko usibye n’uyu mukino, uyu musifuzi TWAGIRUMUKIZA Abdul asanzwe yanga ikipe ya Rayon sport ko rero icyo ari ikibazo gikomeye kigomba gukurikiranirwa hafi n’abayobozi b’ikipe ku buryo bagomba gushyira igitutu kuri FERWAFA bagasaba ko uyu mugabo Abdul atakongera gusifura umukino n’umwe wa Rayon Sport.

Nyuma y’aya magambo, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuze ko uyu munyamakuru amaze gukabya, ko akwiriye kwitwara nk’umunyamakuru kuri radio, wenda hanze akaba umufana, uwitwa Ndekeyaho Hussein yagize ati:”Ndi umu Rayon rwose, kandi nkunda ikipe, ariko ibyo Antha avuga sibyo na gato, biriya byitwa kunanirwa gufata amarangamutima yawe, Abdul yasifuye neza, kandi nubwo bitaba byiza, nawe ni umuntu ashobora kwibeshya”

Nadjma Umwiza ati:”Radio yumvwa n’abakunzi b’amakipe atandukanye, si Rayon gusa, uriya mugabo akabije amarangamutima ye kuri micro rwose”

Abandi bantu benshi bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo uno musore amaze igihe yitwara kuri micro kuko ahavugira ibyo ashatse byose. Umwe mu bigeze kuyobora Radio10 yavuze ko bidakwiye ko umunyamakuru aba umufana kuri micro ku buryo bukabije, ati:”Jyewe nkikora hariya sinarikwemera ko biba kuriya, ntabwo ikiganiro ari icy’ikipe runaka, biriya biganiro ni ibyo ku muhanda cyangwa mu rigara n’abandi bafana b’ikipe ufana, si byiza gufata umwanya unenga umusifuzi kuko n’umutoza ubwe abikoze yabihanirwa, Abdul yubahwe kuko ni umugabo wubatse kandi afite uburyo abayeho”

Uyu mugabo Antha aherutse kuvugwa cyane ku gikorwa cyo kwaka ruswa bamwe mu bakinnyi kugira ngo akunde abavuge neza kuri micro, ibintu byakuruya impaka ndende hagati y’ibitangazamakuru bibiri aribyo Fine FM na Radio10 nyuma y’aho uwitwa Regis abitangarije kuri micro za FINE FM.

Leave A Reply

Your email address will not be published.