Umunyamakuru Sadi Habimana mu batoza batangiye gukorera licence C ya CAF
Umwe mu banyamakuru b’imikino basanzwe bazwi mu Rwanda, Sadi Habimana, ari mu batoza 30 batangiye gukora amahugurwa yo gushaka licence C-CAF itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika CAF.
Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, akaba ari kubera mu Karere ka Nyanza mu Intara y’Amajyepfo. Sadi ni umwanditsi w’ikinyamakuru UMUSEKE, ari mu bari guhugurwa, cyane ko asanzwe ari umutoza mu ikipe y’ingimbi ya AS Kigali y’abatarengeje imyaka 20.
Uyu munyamakuru ubimazemo igihe, ni umwe mu bafite uburambe muri uyu mwuga, cyane ko yaciye mu bitangazamakuru birimo radio ya Voice of Africa, Isango Star, IGIHE, BTN, B-Plus TV, ubu akaba ari umwe mu banditsi (editor) bakuru ba UMUSEKE mu gice cy’imikino.

Uretse uyu kandi, undi mugenzi we uri muri aya mahugurwa, ni Rugaju Reagan wa RBA, uyu nawe ni izina risanzwe rizwi mu Itangazamakuru ariko akaba n’umutoza wungirije muri Special Operations Force.
Abandi bazwi bari muri aya mahugurwa, ni Muvandimwe JMV usanzwe ari umukinnyi wa Mukura VS, Nzabanita David uzwi nka Saibad ubu uri gutoza Unity SC ariko waciye muri Bugesera FC, Police FC n’izindi, Cyiza Yassin usanzwe ari umutoza wungirije wa La Jeunesse FC n’abandi.
Biteganyijwe ko aba bazakora modules eshatu, zizarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Abatoza bari guhugurwa, bazajya biga module imwe, batahe bajye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagaruke mu masomo nyuma y’icyumweru, bakore gutyo kuzageza basoje.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan, indorerwamo.com)
Comments are closed.