Umunyamakuru Saleh yagarukanye izindi mbaraga muri Cinema Nyarwanda.

22,613

Umunyamakuru Saleh UWIMANA uzwi cyane kuri radio Voice of Africa yagarukanye izindi mbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa Cinema mu Rwanda aho agiye gushyira hanze filime yise “KUKI” yari yarasezeranije abakunzi ba Cinema.

Nyuma y’imyaka itari munsi y’ine atagaragara mu ruhando rwa cinema mu Rwanda, kuri ubu Bwana Saleh UWIMANA yatangaje ko noneho yagarukanye izindi mbaraga we yita ko zidasanzwe muri cinema Nyarwanda aho mu minsi ya vuba agiye gushyira hanze film irangira yitwa “KUKI” akaba avuga ko igeze mu isozwa ryayo ku buryo mu minsi ya vuba abakunzi ba cinema Nyarwanda bazatangira kuyikurikira kuri channel ya NEWLIGHT AFRI TV.

Newlight Afri TV niyo izajya inyuzwaho film zakozwe na Saleh Uwimana ugiye kwandikisha ikaramu y’icyuma izina rye mu mitima y’abakunzi ba cinema mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo yari avuye mu kiganiro kuri imwe muri za Tereviziyo za hano mu Rwanda aho akomeje ibikorwa bye byo kumenyekanisha iyo filimi, twamwegereye atubwira byinshi kuri iyo film bivugwa ko yari itegerejwe cyane kubera uburyo nawe yagiye ayamamaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

Twifuje kumenya igihe iyo film izasohokera n’icyo izaba igamije, ndetse n’inkuru nyamukuru izaba irimo maze mu magambo atubwira ati:”…Ntabwo umunsi turi buwutangaze kuko bikiri surprise, gusa ni mu minsi ya vuba cyane, ibikorwa birarimbanije kandi bigeze hafi ku musozo, abakunzi ba film bashonje bahishiwe,..”

Ku bijyanye n’inkuru ikubiye muri iyi film n’abo igenewe, Bwana Saleh yavuze ko ari film ishingiye ku buzima busanzwe ku buryo abantu bose bazayisangamo, urubyiruko, n’ababyeyi kuko bose harimo ubutumwa bubareba, ati:”…ni film ijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bwo mu muryango Nyarwanda, ariko cyane cyane izaba ivuga ku myitwarire y’urubyiruko rw’ubu rumeze nk’aho rumaze kuruta ubwenge ababyeyi babo, ndetse n’imibereho y’ingo zo muri iyi minsi ubona zimeze nk’izubatse ku musenyi…”

Iyi filime na none izagaragaza ingaruka mbi z’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’uburyo babivamo.

Twasahatse kumenya niba film ye itazaba irimo ibikorwa biri kubangamira umuryango nk’aho ubonamo amashusho y’urukozasoni benshi bahitamo gukoresha kugira ngo babone amafranga ya youtube, maze mu ijwi rikakaye atubwira ko ibintu by’ibishegu, bitesha agaciro umuryango Nyarwanda bitarimo, akaba ari nayo mpamvu akangurira n’ababyeyi kuzayireba mu gihe izaba yagiye hanze.

Imwe mu mashusho yafashwe ubwo abakinnyi barimo bakina.

Twashatse kumenya niba muri iyo film harimo abandi bantu yaba yarifashishije bazwi mu Rwanda, maze atubwira ko barimo, yagize ati” yego, harimo abantu bazwi cyane muri showbuzz, harimo nka Miss Braise TUMUHORANE, umwe mu bakobwa beza bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, ndetse n’abandi ntashatse kuvugira hano”

Miss Braise TUMUHORANE umwe mu bazagaragara muri iyo film

Ino film KUKI igiye gushyirwa hanze mu minsi ya vuba, iri muri film zikinirwa mu mugi kuko izaba ivuga ku buzima bw’umugi, izakinirwa muri Hotel BAOBAB iherereye i Nyamirambo hano mu mugi wa Kigali, ikintu benshi mubasobanukiwe ibijyanye na Film bemeza ko kizatuma film ubwayo igira amashusho meza.

Hotel Baobab hari kwifashishwa mu ifatwa ry’amashusho rya Film “KUKI”

Ni Hotel ifite ibyuma byiza bishimwa na benshi bahasohokera.

Bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri “KUKI” film

Imyiteguro yo gushyira hanze film KUKI irarimbanije

Bwana Saleh umuyobozi n’umunyagitekerezo cya Film KUKI, ni umusore wize ibijyanye na film prodcution kuko abifitiye impamyabushozi ya Film making and Video Production yakuye mu gihugu cya Kenya, akaba abifitemo ubunararibonye.

Comments are closed.