Umunyamideli nyuma yo kwishyira Tattoo mu maso byarangiye imboni ze zivanywemo nyuma yo kwangirika(Amafoto)

24,625

Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Pologne nyuma yo gushaka kwihindura nk’umuraperi yakundaga akishyira Tatto mu maso byarangiye imboni zivanywemo.

Uyu yitwa Aleksandra Sadowska akomoka mu gace ka Wroclaw, muri Pologne nyuma yo kwishyira biriya bishushanyo mu maso byatangiye kumurya yerekeje kwa muganga bamubwirako amaso ye yamaze kwangirika kubera iriya miti bakoresha yagiyemo.

Uyu mukobwa avugako Piotr A ariwe wamushushanyije mumaso ku myaka ye 25 nkuko Daily Mail ibivuga, bikaba byaranarangiye uriya wabikozze bamukatiye imyaka itatu ari muri gereza.

Uyu mukobwa yabwiye Mirror ko amaze gukorerwa amasuzuma agera kuri atatu ariko umuganga yamubwiyeko ntakizere kinini yamuha ko amahirwe ari uko bakuramo ziriya mboni bika bishobora no kurangira abaye impumyi.

Comments are closed.