Umunyarwandakazi wakiniraga ikipe ya YANGA y’abagore yahagaritswe ku mpamvu zitangaje

1,140
kwibuka31

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya TFF ryatangaje ko rishidikanya ku gitsinagore cya Mukandayisenga Jeannine, Umunyarwandakazi wakiniraga ikipe ya Yanga Princess, bityo ko akwiye kuba ahagaze mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ishami rishinze gutegura imikino n’amarushanwa y’abagore ryamaze guhagarika umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Mukandayisenga Jeannine (wamenyekanye nka Kaboy) wari usanzwe ukina nk’umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe ya Yanga Princess iri mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzaniya.

Iri shyirahamwe rivuga ko impamvu yatumye uyu mwari ahagarikwa by’agateganyo, byavuye ku birego n’ubusabe butandukanye bwa bamwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe bamaze bavuga ko batewe impungenge n’igitsina cy’uno mukobwa, bityo ko hakwiye gukorwa isuzuma ryimbitse hakarebwa niba koko uyu mukobwa afite igitsinagore kimwemerera gukina mu cyiciro cy’abagore.

Mukandayisenga Jeannine Kaboy yakomeje guhakana avuga ko atari umukobwa, ahubwo we akiregura avuga ko impamvu ayo magambo akomeje kuzamuka ari ubwoba bamufitiye n’ibitego amaze igihe abatsinda.

Uyu mukobwa ukinira n’ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore mu Rwanda, yahumurije abakunzi be bose ko badakwiye kugira impungenge kuko kino kibazo kizakemuka vuba agasubira mu kibuga, ati:”Njye ndi umugore sindi umugabo, ibi byose biri guterwa n’ubwoba bamfitiye kubera ibitego njya mbatsinda, muhumure kino kibazo kirakemuka vuba nsubire mu kibuga”

Usibye abaTanzania, hari n’Abanyarwanda benshi bagaragaje impungenge bafitiye ku bugore bw’uyu mwari, ariko we yakomeje avuga ko ari umugore ijana ku ijana, ko adakwiye kuzizwa imiterere Imana yamuhaye.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Kaboyi yerekeje muri Tanzania gukinira iyi kipe avuye muri Rayon Sports aho yatanzweho 3,000$ yo kugura amasezerano yari asigaje.

Kaboyi yari yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 avuye mu ikipe y’Inyemera aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Comments are closed.