Umunyarwenya ukunzwe cyane RUSINE ari gutegura igitaramo cy’igikurankota yise INKURU YA RUSINE

9,443

Bwana RUSINE Patrick umaze kwigarurira imitima ya benshi mu nganzo yo gusetsa, ari gutegura igitaramo yise INKURU YA RUSINE, igitaramo kizagaragaramo abandi banyarwenya bakomeye ba hano mu gihugu.

Bwana RUSINE Patrick umaze kwandikisha ikaramu y’icyuma amazina ye mu mitima y’abakunda urwenya mu Rwanda ari gutegura igitaramo gikomeye cyane cy’urwenya yise INKURU YA RUSINE, ni igitaramo giteganijwe kuba kuri uyu wa 28 Kanama 2022, kikabera ahazwi nka camp Kigali.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro zamamaza kino gitaramo, biteganijwe ko benshi mu bahanzi bakora urwenya hano mu Rwanda bazaba baje kwifatanya n’uyu musore usigaje umwaka umwe gusa ngo asoze icyiciro cya kabiri cy’amashuri ye ya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu.

Muri iki gitaramo mu bigaragara kidahenze cyane ugereranije n’ubuhanga bw’abazakigaragaramo, hazaba harimo Kibonge, Fally Merci, Joshua, Zaba Missedcall, Nkusi Arthur (Rutura) na Ambasaderi w’abakonsomateri, aba bose bakaba bazwi cyane mu buhanzi bujyanye no gusetsa abantu.

Nk’uko nyir’ubwite abitangaza, amafaranga make ku bashaka kwitabira kino gitaramo ni 5,000frs, ariko hakaba hari n’andi matike nk’iya VIP iri kuri 10,000, na VVIP iri kuri 15K yonyine.

Rusine Partick ukunze gukina yabaye umusinzi, ndetse benshi bakaba bakunda uburyo ubona abirimo neza yabaye nk’uwanyoye koko, yavuze ko impano yo gusetsa yari ayifite kuva kera ariko akabura aho apfumurira kugira ngo agaragaze impano ye neza, mu kiganiro yigeze guha radio y’igihugu Bwana RUSINE yagize ati:”Gusesetsa nanjye biransetsa, iyi mpano nayiyumvisemo kuva kera ariko nkumva idashobora kumpahira, numvaga nishimiye gusetsa abandi bikagarukira aho, kandi si ibintu nabaga nateguye, numvaga bije gusa, ni impano rero, byaje kuva kera nkiri umwana, ariko nkirangiza amashuri nabuze aho menera ngo ninjire mu ruhando rw’abandi banyarwenya, ariko Imana ishimwe ubwo byakunze” ibi byemezwa na bamwe mu banyeshuri biganye n’uyu musore uwitwa Benita ati:”Jye twize hamwe muri High school, yaradusetsaga cyane tukenda kurira, ni ibintu bye, ntabwo ari ibintu yishakamo, kandi ubona bimuri mu maraso”

Patrick RUSINE azakora kino gitaramo yise INKURU YA RUSINE mu buryo bwa One man show, uburyo bwa gihanga aho umuhanzi yiharira ikibuga agasetsa abo ataramiye ari wenyine.

Natwe nka Indorerwamo.com duti, muzagende mwitabire kino gitaramo bityo muteze imbere impano z’abana b’Abanyarwanda, kandi tubijeje ko muzavayo mwashimishijwe n’ubuhanga bw’uyu musore tutibagiwe n’abandi bazaba baje kumufasha gususurutsa Abanyarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.