Umunyemali MIRONKO Francois yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza

5,809
Kwibuka30

Rwiyemezamirimo Mironko François yagejejwe mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere muri Nyarugenge, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com avuga ko Mironko nyiri uruganda Mironko Plastic Industries, yari yitabiriye iburanisha mu rubanza rusanzwe rw’ubucuruzi rwaburanishwaga n’urukiko rw’Ikirenga.

Mu magambo Mironko yazize harimo aho yabwiye urukiko ko ari mu karengane kuko urukiko rufata ibyemezo bibogamye kandi rumaze igihe rubikora.

Urukiko rw’Ikirenga rushingiye ku ibaruwa yigeze kurwandikira mu kwezi gushize na yo arimo amagambo arutesha agaciro no kuba yaranze ko gushyira mu bikorwa icyemezo urukiko rwafashe gishyiraho inzobere mu rubanza rwe, rwasanze iyo myitwarire igize icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha.

Kwibuka30

Rwahise rutegeka ko Mironko afungwa imyaka ibiri, icyakora umwaka umwe n’amezi icyenda bigirwa igihano gisubitse, bivuze ko agomba gufungwa amezi atatu.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko rwashingiye ku ngingo ya 81 y’Itegeko rigenga imanza za gisivile, ivuga ko mu gihe cy’iburanisha iyo hakozwe icyaha gihanishwa igihano kitarenga igifungo cy’imyaka itanu, urukiko, rushobora guhera ko ruhana uwagikoze kabone nubwo rwaba rudasanganywe ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bene ibyo byaha.

Muri icyo gihe, umucamanza ahagarika iburanisha, agategeka ushinzwe umutekano gusohora uwakoze icyaha, agasaba abari mu iburanisha kugira ituze.

Umwanditsi akora inyandiko mvugo y’ibyabaye. Umucamanza ahita yandika urubanza ashingiye ku byabaye n’amategeko yishwe, hanyuma agahamagaza uwo bari basohoye, akamusomera urubanza amuciriye mu ngingo zarwo zose, agasubukura iburanisha.

Nta yindi mihango ikorwa cyangwa ngo ababuranyi bahabwe ijambo kugira ngo bagire icyo bavuga ku cyaha cyakozwe.

Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison yasabye abitabira amaburanisha n’ababuranyi muri rusange kujya bitwararika, bakubaha urukiko mu kazi karwo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.