Umupolisikazi wo Ku rwego rwa Ofisiye Yatawe muri yombi nyuma yo guhohotera umuturage

14,179

Polisi y’U Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu barimo umupolisikazi bahohoteraga umuturage

Nyuma y’aho umuntu witwa IRAKOZE Kenny afashe aka video yarangiza akohereza ku rukuta rwe rwa Twitter, aka video kagaragaza umupolisikaze wo ku rwego rwa ofisiye ahohotera umuturage ari kumwe n’abanyerondo babiri, kuri ubu Polisi y’u Rwanda yamaze gutangaza ko abo bantu batatu bamaze gufatwa bakaba bagiye kubazwa iby’iyo myitwarire. Muri ayo mashusho ya video Kenny IRAKOZE yohereje ku rukuta rwa polisi y’igihugu, yagaragazaga uwo mupolisikazi afite inkoni ari gukubita umwana w’umusore, uwo musore yamubwiraga ko ari kumwohereza aho atagomba kwerekeza, maze humvikana irindi jwi rivuga ngo MUKUBITE, ako kanya uwo mugabo wundi ushinzwe umutekano yahise amutera umutego undi ahita yikubita hasi agusha umutwe.

Muri ako ka vedeo, Kenny yabazaga Polisi niba aribwo buryo bwiza abo bashinzwe umutekano bagombaga gukoresha, mu kumusubiza nibwo bahise bamubwira ko bagiye gukurikirana icyo kibazo, nyuma polisi itangaza ko abo bose uko ari batatu bamaze gufatwa kandi bagiye kubazwa iby’iyo myitwarire idahwitse.

Ibi biri gukorwa mu gihe abaturage gusabwa kuguma mu rugo mu gihe bamwe mu baturage batari kubyumva neza, ndetse rimwe na rimwe bigasaba abashinzwe umutekano gukoresha imbaraga.

Comments are closed.