Umurambo w’umusore w’i Rusizi wari waheze mu Burundi wagejejwe mu Rwanda

151
kwibuka31

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bwatangaje ko umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed wari waheze mu Burundi wamaze kugera mu Rwanda ndetse ko ugiye guhita ushingurwa.

Tariki 24 Ukwakira 2025 nibwo uyu musore wakiniraga ikipe ya Muganza Training Center ikina cyiciro cya gatatu mu Rwanda, yarohamye mu mugezi wa Rusizi, arapfa ubwo yageragezaga kwambuka ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti.

Umurambo we ntiwahise uboneka, kuko watwawe n’amazi. Abo mu muryango wa nyakwigendera baje kumenya ko umurambo wa Musirikare Obed warohowe n’Abarundi ahitwa Buganda, bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ubuntu, i Bujumbura, ndetse ko Abarundi banatanze itangazo ko uwakumva ari uwe yazajya kuwufata.

Tariki ya 27 Ukwakira, umuryango wa nyakwigendera, inshuti, abayobozi b’umurenge wa Bugarama n’izindi nzego, bagiye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi biteguye kwakira umurambo wa Musirikare ngo bajye kuwushyingurwa kuko n’imva yari yamaze yari yamaze gutegurwa.

Ubwo bari ku mupaka bategereje ko umurambo ubageraho, ndetse bari kuvugana n’ubuyobozi bwa komine bubabwira ko umurambo uri mu nzira uza, nibwo bakiriye amakuru ko bihindutse ko umurambo utakije, kuko ngo polisi y’u Burundi yasabye ko umurambo usubizwa inyuma hakandikwa inyandiko zisobanura ikibazo.

Umuryango wahise wandikira Akarere ka Rusizi, usaba ko Akarere kawukorera ubuvugizi kugira ngo uwo murambo ushyingurwe mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama nabwo bwandikiye ubuyobozi bw’Intara ya Bujumbura, busaba ko uwo murambo wakoherezwa mu Rwanda ariko burinda bwira umurambo utoherejwe.

Bukeye bwaho tariki 28 Ukwakira 2025, nabwo umuryango wakomeje gutegereza ko umurambo woherezwa ntiwoherezwa.

Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukwakira 2025, nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama yabwiye ko IGIHE dukesha iyi nkuru ko umurambo wageze mu Rwanda.

Ati “Umurambo bawuduhaye. Saa Yine za mu gitondo. Ubu tumaze kuwakira, ugiye guhita ushyingurwa”.

Nyakwigendera Musirikare Obed yari afite imyaka 31, yari umukinnyi w’umupira w’amaguru, akaba n’umukozi w’uruganda rukora sima rwa Cimerwa.

Comments are closed.