Umurundikazi uba mu Rwanda yasabye Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda

2,083

Umurundikazi uzwi nka Dj Ira yasabye perezida Paul Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda arabuhabwa

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari arimo aganira n’Abanyarwanda kuri iki cyumweru taliki ya 16 Werurwe 2024, umwe mu bakobwa bazwi mu myidagaduro bamaze kwandika izina rikomeye mu kuvangavanga imiziki witwa Iradukunda Grace Divine ariko wamenyekanye cyane nka Dj Ira yahawe ijambo maze asaba Perezida Kagame ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.

Yagize yabanje ashimira Perezida Kagame kuba we na bagenzi be b’abanyamahanga baba mu Rwanda babayeho neza ndetse ko bahabwa amahirwe nk’abandi bose, ati:”Nyakubahwa perezida wa Repubulika, ndagushimiye cyane kuko jye n’abandi bagenzi banjye b’abanyamahanga tubayeho neza hano mu Rwanda ndetse tukaba duhabwa amahirwe nk’ahabwa abandi

Uyu mukobwa yakomeje ashimira Perezida kuba ari umwe mu bahawe amahirwe y’akazi ko kuvanga imiziki mu bikorwa byo kwamamaza FPR Inkotanyi umwaka ushize, ndetse anamwibutsa ko mu bitaramo byinshi yitabira (Perezida) aba ariwe uri kuvanga imiziki, n’indirimbo abyina aba ariwe uri kuzikora.

Mbere yo gusoza ijambo rye, uyu mukobwa wahiriwe no kuba mu Rwanda yahise asaba Perezida Kagame ko yamuha ubwenegihugu maze nawe akibera uwe, ati:”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nifuzaga ko nahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, nkitwa umwana w’u Rwanda nkibera umwana wanyu

Perezida Paul Kagame yahise amubwira ko ku bwe abumuhaye igisigaye gusa ari ukubikurikirana.

Dj Ira ni umurundikazi akaba amaze imyaka itari mike akora mu myidagaduro aho akora nk’umungavanga imiziki.

Comments are closed.