Umuryango wa Gogo wihanije aba-YouTubers bakomeje gukwiza ibihuha ku cyamwishe

220
kwibuka31

Bamwe mu bagize umuryango w’umuhanzi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo uherutse kwitaba Imana, bihanije abakoresha YouTube, bakomeje gukora ibiganiro bavuga ko uyu muhanzi yatanzwemo igitambo, abandi bakavuga ko yishwe, bavuga ko nibikomeza baziyambaza amategeko kuko ari ugushinyagurira nyakwigendera.

Ibi babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo Gogo yashyingurwaga mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini ari naho asanzwe avuka.

Tariki ya 3 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Gogo wari wagiye muri Uganda mu biterane by’ivugabutumwa. Yahagurutse mu Rwanda tariki ya 29 Kanama ari kumwe na bamwe mu bajyanama be. Uyu muhanzi yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri ari nabwo bwakomeje kumwibasira kugeza ashizemo umwuka.

Uwari umujyanama wa Gogo witwa Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem, yavuze ko ibitaro byababwiye ko yishwe n’ibihaha.

Nyuma y’urupfu rwe bamwe mu bakoresha YouTube bakoze inkuru nyinshi bavuga ko Gogo yatanzwemo igitambo, abandi bakavuga ko yishwe na bamwe mu bo bakoranagaga bapfa amafaranga.

Musoni Bernard ukuriye umuryango wa Gogo, akanaba se wabo, yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba hakiri abanyamakuru bashaka kungukira ku murambo w’umuntu batangaza inkuru zitari zo kugira ngo bacuruze bunguke.

Yagize ati “Birababaje cyane kuba abantu bashaka kungukira ku muntu wapfuye. Uriya mwana muzi kuva avuka ntabwo yigeze agira ubuzima bwiza kubera uburwayi bw’igicuri, bwakomeje kumuzonga mpaka. Rero abo bari kumwe baduhamagaye kuva agitangira kugaragaza uburwayi, bamujyanye kwa muganga baratubwiye ndetse akimara gupfa nabwo baratubwiye kandi icyamwishe ibitaro byarakigaragaje.’’

Musoni yakomeje avuga ko akimara gupfa ubwo bashakaga uburyo umurambo we wagezwa mu Rwanda batangiye gutungurwa n’uburyo bamwe mu banyamakuru bavugaga ko yatanzweho ibitambo, abandi bagakoresha amagambo akarishye kuri YouTube yo kubashinyagurira. Yasabye ababikoze kubisiba cyangwa bakabarega.

Bishop Nyirimpeta Anastase wari watumiye Gogo muri Uganda, na we yavuze ko yashenguwe n’uburyo bamwe mu ba-YouTubers bo mu Rwanda byakomeje kuvuga ko uyu muhanzi yatanzwemo ibitambo, abandi akaba ari nawe babishinja.

Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo yavuze mu 1989 yapfuye amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu.

(Src:Igihe)

Comments are closed.