Umuryango w’aba Islam mu Rwanda washimiwe uruhare wagize mu kunga Abanyarwanda

7,396
Kwibuka30

Goverinoma y’u Rwanda yashimiye Umuryango wabayidslamu mu rwanda RMC uruhare uwo muryango wahoze witwa AMUR wagize mu gusana imitima y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 biciye mu nyigisho bigisha babikomoye mu nyigisho bavoma mu gitabo cya Coran.

Ibi Minisitiri byatangajwe w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude imbere y’imbaga y’abayoboke b’idini ya Islam, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abafatanyabikorwa b’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) kuri iki cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023 mu muhango wo gusoza amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro yayo ya 10 yaberaga mu nyubako ya BK Arena, amarushanwa yo gufata mu mutwe no gusoma igitabo cya Coran.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude wari uhagarariye Leta muri uwo muhango, akaba n’umushyitsi mukuru mu gusoza uwo muhango yavuze ko ubwo Jenoside ya korewe Abatutsi mu w’i 1994 yari ihagaritswe, igihugu cyari cyasenyutse yaba mu bikorwaremezo ndetse n’abantu hagati yabo ikizere cyari nk’ikidahari. Yakomeje avuga ko idini rya Islam muri icyo gihe ryafashishije Leta cyane binyuze mu nyigisho zisana imitima, komora ibikomere, gutanga ihumure, kunga ubuvandimwe, ndetse no kwirinda amacakubiri.

Musabyimana yagize ati: “idini rya Islam mu Rwanda nk’uko mubizi ryagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994, ni muri urwo rwego rero Guverinoma y’u Rwanda ishima umusanzu idini ya lslamu mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ibikorwa by’isanamitima ndetse no gufasha abatishoboye kwiteza imbere“.

Minisitiri yakomeje avuga ko amadini n’amatorero byo mu Rwanda ari abafatanyabikorwa ba Leta ko by’umwihariko ko Idini rya isilamu rigira uruhare mu gufatanya na Leta bubaka amashuri, amavuriro ndetse no gutera inkunga ibikorwa bya Leta bigamije kubaka iterambere ry’igihugu no gukomeza kubaka u Rwanda.

Abagore benshi bari bitabiriye umuhango

Kwibuka30

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yasabye uruhare rw’amadini n’amatorero byo mu Rwanda kuba hafi abashegeshwe n’ibiza byibasiye abaturage bo Mu Ntara z’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bigatwara ubuzima bw’abarenga 100 kubafasha babaremera ndetse no kubaha ubufasha mu byangombwa nkenerwa.

Umuyobozi w’Umuryango wa Islam mu Rwanda (RMC) Mufti Shekh HITIMANA Saalim yashimiye Leta y’U Rwanda ko yahaye agaciro idini ya Islamu n’abasilamu bose muri rusange ko ari nayo mpamvu amarushanwa nk’aya babemereye ko abera muri imwe mu nzu zikomeye mu Rwanda.

Mufti Saalim yakomeje avuga ko Leta yimakaje imyemerere myiza yubahiriza ubwisanzure n’uburenganzira bwa buri wese bwo guhitamo no kugarazagaza imyemerere ye nk’uko biri mu itegeko nshinga. Ashingiye kuri ibi, yagaragaje ko hari imvugo y’intuma y’Imana Muhamad igaragaza ko uwakugire neza nawe usabwa kumugirira neza.

Umuyobozi w’umuryango w’aba Islam mu Rwanda, Mufti Hitimana Saalim

Aya marushanwa mpuzamahanga ya Qoran yatangiriye i Gicumbi tariki 3 Gicurasi 2023 akaba yashojwe none tariki 7 Gicurasi 2023 yitabiriwe n’abagera kuri 40 bafashe Qoran yose mu mutwe, bavuye mu bihugu byo ku mugabane w’afurika hakiyongeraho n’u Rwanda rwakiriye, aho umwana warushije abandi bana ari Umugande wegukanye igikombe na miliyoni 5 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.