Umuyobozi wa OMS yijeje AFRICA ko urukingo rwa COVID-19 rutazageragerezwa ku banyafrika

8,524
Kwibuka30

Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yamaganiye kure amagambo aherutse gutangazwa n’abaganga babiri b’Abafaransa bifuje ko urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa ku banya-Afurika ngo babe ariho rwasuzumirwa ko rwakoreshwa.

Abo baganga ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubufuransa gishinzwe ubuzima no gukora ubushakashatsi ku buvuzi (Inserm).

Ayo magambo bayavuze ku wa 02 Mata, ubwo bari kuri Televiziyo ya LCI yo mu Bufaransa. Icyo gihe Jean Paul Mira yagize ati: “Ese ntidukwiriye gukorera ubushakashatsi ku Banyafurika badafite udupfukamunwa, badafite ubuvuzi n’uburyo bwo kongererwa umwuka? Kimwe na Virus itera SIDA, abakorerwaho ubushakashatsi n’indaya kuko zitirinda

Mugenzi we Locht yemeye icyo gitekerezo agira ati: “Uvuze ukuri. Turi mu nzira yo gutekereza ku bushakashatsi bubangikanye muri Afurika.”

Kwibuka30

Ubwo yabazwaga ku bitekerezo byagaragajwe na bariya baganga, Dr Tedros yarakaye cyane avuga ko amagambo bavuze ari “Isindwe ry’ubukoroni”. Dr Tedros yagize ati:

Afurika ntishobora kuba ndetse nta n’ubwo izigera iba ikibuga cyo kugeragerezamo urukingo urwo ari rwo rwose.

Biteye isoni n’ubwoba kumva abahanga bavuga amagambo nk’ariya mu kinyejana cya 21.Tubyamaganye mu magambo akomeye ashoboka, kandi turabizeza ko ibyo bitazabaho.

Umuyobozi wa WHO si we wenyine wamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa Coronavirus ku banya-Afurika, kuko abarimo Didier Drogba, Samuel Eto’o na Demba Ba na bo babyamaganiye kure.

Leave A Reply

Your email address will not be published.