Umuryango w’Abibumbye uri kugenzura imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu butumwa bwayo hanze

10,276
Kwibuka30

Abagize itsinda ryoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye bari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi 10, rugamije kwirebera uko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi nk’urwego rw’umutekano ruhora rwohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Iri tsinda ryatangiye ubu bugenzuzi kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020, batangirira ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho barebye ibikoresho abapolisi bitwaza bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga, Assistant Commissioner of Police (ACP) David Butare yavuze ko iri tsinda rigenzura ibintu byose bijyanye n’ubushobozi bwemerera abapolisi kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro nk’uko igihugu kiba cyarabyiyemeje.

Yagize ati: “Bagenzura ubuziranenge bw’ibikoresho byose by’ibanze byifashishwa n’abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Twavuga imodoka n’ibindi bikoresho by’ibanze byifashishwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Banagenzura muri rusange uko imyiteguro imeze, byose bigamije kureba uko ubushobozi bw’igihugu buhagaze n’uko kiteguye.”

Kwibuka30

ACP Butare yakomeje avuga ko iri tsinda rizanagenzura itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu mahugurwa mu ishuri rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana (PTS-Gishari). Ni abapolisi bariyo mu mahugurwa abategura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda 6 y’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu bihugu nka Sudani y’Epfo na Repubulika ya Santarafurika(CAR), muri buri gihugu hariyo amatsinda atatu.

Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi barenga igihumbi mu bice bitandukanye by’Isi aho Umuryango w’Abibumbye wabohereje mu butumwa bwawo.

Hari abari mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Sudani y’Epfo (UNMISS), abari mu Ntara ya Darfur (UNAMID), abari mu Ntara ya Abyei (UNISFA) n’abari mu gihugu cya Haiti(MINUJUSTH).

Umuryango w’Abibumbye ugira igihe ugasura aba bapolisi aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ukabashimira ko basohoza inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga n’ikinyabupfura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.