Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yasabye abapadiri kujya bemera gusezeranya abahuje ibitsina

8,339
Kwibuka30

Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Faransisko arasanga abaryamana bahuje ibitsina badakwiye gukumirwa mu bandi bityo ko bakwiye kujya bahabwa isakaramento yo gushyingirwa nk’abandi.

Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Fransisko yavuze ko abahuje ibitsina (Abatinganyi) nabo bagomba kujya bahabwa isakaramento ryo gushyingirwa kimwe na rubanda rundi, ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 mutarama 2023 mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP.

Papa Francisko yavuze ko ababajwe n’uburyo icyo cyiciro cy’abantu (Abatinganyi) gikomeje gukumirwa muri sosiyete aho bigizwayo mu nzego zimwe na zimwe z’ubuzima busanzwe, kuri we arasanga bitagakwiye kuko ari abantu nk’abandi bityo ko badakwiye gukumirwa.

Papa yagize ati:”Imana yacu ni urukundo, ikunda abantu bose nta vangura, iyo rero hari ibyo tubima tubaziza imiterere yabo, tuba dukora ibihabanye n’amahame nyagasani adusaba

Papa yakomeje asaba abasenyeri ndetse n’abapadiri kujya bemera nta nkomyi guha amasakaramento abo yise abavandimwe, yagize ati:”Ndakangurira abo duhuje kwemera tugahuzwa na kiliziya imwe twemeye mu muhamagaro wa kirisitu aribo abasenyeri, abapadiri kujya bemera gutanga iryo sakaramento, n’ubundi abo bimwa ubwo burenganzira ni bashiki bacu, barumuna cyangwa bakuru bacu, nta mpamvu rero yo kubakumira

Kwibuka30

Nyuma y’icyo kiganiro cyateje impaka nyinshi mu bice bitandukanye, hari bamwe mu bapadiri bavuze ko bizabagora kugendera kuri uwo murongo, ndetse hari bamwe bo mu gihugu cy’Ubufaransa bamaze kuvuga ko bashobora gusezera muri kiliziya.

Ikibazo cy’ubutinganyi kimaze gufata indi ntera mu munsi ya vuba ishize aho amajwi yabo akomeje kumvikana hirya no hino ku isi basaba uburenganzira bwo kwemerwa nk’abandi muri sosiyete, mu Rwanda uwitwa Semuhungu Eric uba mu mahanga amaze igihe akoresha ibiganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga aho akangurira abiyumva bose ko badashobora guhuza ibitsina n’abo batandukanye imimerere kwemera bakigaragaza kuko aricyo gihe, muri space aherutse gukora kuri Twitter, Bwana Semuhungu Eric umaze igihe yiyama ababita abatinganyi, ahubwo ko bakwiye kwitwa “Abasangirangendo” yagize ati:”Tumaze igihe kitari gito tuburabuzwa hirya no hino, rero iki nicyo gihe cyo kuzamura ijwi ryacu natwe tukumvikana kuko ni uburenganzira bwacu, uwumva wese afite imimerere imusaba gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina, yigaragaze”

Bwana Semuhungu Eric umwe mu Banyarwanda beruye ko aryamana n’abagabo bagenzi be

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihana cyaha cy’ubutinganyi, gusa Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse hari n’abasaba ko hashyirwaho itegeko rihana ubutinganyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.