UMUSIMBURA WA PAUL WALKER AZAGARAGARA MURI FAST AND FURIOUS XI.


UMUSIMBURA WA PAUL WALKER MURI FAST AND FURIOUS AZAGARAGARA MU GICE CYAYO CYA 11.
Umwe mu bakinnyi bakundishije abantu iyi filime binajyanye n’uko ayigaragaramo ariwe Vin Diesel, yatangaje ko FAST AND FURIOUS 11 izasohoka muri Mata, 2027. Yavuze ko uwitwa Brian O’Conner ariwe uzakina ibyakinwaga na Paul Walker witabye Imana muri 2013.
Ibi yabitangaje mu birori byo gusiganwa n’imodoka byabereye muri Los Angeles mu mpera z’iki cyumweru dusoje ati “Uruganda ruri gutegura igice cya 11 cy’iyi filime, rwambwiye ko twazakina igice cya nyuma cyayo kikazasohoka muri 2027.”
Yakomeje avuga ko yatanze ubusabwe bw’ibigomba kuzakueikizwa, ati: “Nabasabye ko bazakora ibintu bitatu kugira ngo ikinwe. Icya mbere ni ukongera kuzayikinira muri LA, icya kabiri ni ukugarura umuco wo gusiganwa ku mihanda, icya gatatu ni ukongera guhuza Dom na Brian O’Conner; Kandi nibyo mugiye kuzabona muri 2027″.
Mu bice biheruka bakiniye iyi filime mu misozi, cyane cyane nko muri FAST X na HOBS AND SHOW. Igice giheruka cya Fst X cyinjije akayabo k’asaga miliyoni $704, mu gihe byasabye agera kuri miliyoni $340. Paul Walker yagaragaye mu gice cya 7, ndetse icyo gihe binjije Miliyari $1.5, inzozi Universal Pictures iri gutegura uyu mushinga irota gukabya.
Comments are closed.