Umusirikare wa FARDC wageragezaga kwinjira mu Rwanda arasa yarashwe arapfa.

9,317

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirinda umupaka uhuza iki Gihugu na DRCongo uzwi nka Petite Barrière, zirashe umusirikare wa FARDC winjiye mu Rwanda arasa abari mu Rwanda barimo n’Abapolisi b’u Rwanda, ahita ahasiga ubuzima.

Umusirikare wa FARDC yarasiwe ku mupaka utandukanya u Rwanda na DRC ubwo yari afashe umwanzuro wo kwinjira ku ngufu mu Rwanda arasa amasasu y’urufaya.

ki gikorwa kibaye mu gitonco cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, ubwo uyu musirikare wa FARDC yagerageje kwinjirira ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC, afite imbunda akaza arasa amasasu menshi.

Uyu musirikare wagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi, yarashe abaturage banyuranye ndetse na bamwe mu bapolisi b’u Rwanda, arabakomeretsa.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zisanzwe zirinda uyu mupaka zabonye ko uyu musirikare akomeje kwigira imbere, na zo zihita zimurasa ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko abarashwe n’uyu musirikare, barimo abakomeretse cyane ndetse ko bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo bitabweho.

Comments are closed.