Umusore w’imyaka 25 wikoreraga uturaka yasanzwe mu mugozi yapfuye

174

Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bamusanze mu mugozi yapfuye, aho bikekwa ko yaba yiyahuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Kigembe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025.

Uwo musore witwa Dukuzeyezu Jean Damascène yasanzwe mu mugozi wa Supernet yapfuye, nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara, CIP Hassan Kamanzi yabyemereye UMUSEKE.

Yavuze ko byamenyekanye ubwo umugabo ukora akazi k’ubudozi yakomangiraga Dukuzeyezu mu nzu yabagamo wenyine kugira ngo abike imashini ye, abura umukingurira arungurutse asanga amanitse mu mugozi w’inzitiramibu.

Ati: Uyu muturage yatabaje abaturage n’inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi, zirahagera zimukura muri uwo mugozi.”

CIP Kamanzi avuga ko amakuru bafite yerekana ko uyu musore nta makimbirane cyangwa intonganya yari afite n’abandi baturage.

Yavuze ko nyakwigendera yari acumbitse kandi yikoreraga ibiraka kuko yahaje aho aturutse mu Karere ka Rutsiro akomokamo.

Gusa avuga ko basanze urugi rukingiye imbere, ko nta handi abantu bangije kugira ngo bivugwe ko baba bamwishe.

Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko umurambo woherejwe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahumurije abaturage, ndetse umuryango wa nyakwigendera utuye mu Karere ka Rutsiro umenyeshwa iby’uru rupfu.

(Src:Umuseke)

Comments are closed.