Umutangabuhamya wabarizwaga mu “Nterahamwe za Kabuga” yamushinje gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi

4,199

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rirakomeje, umutangabuhamya wumviswe kuri uwo munsi, ni uwahoze mu Nterahamwe zabaga mu rugo kwa Kabuga, akaba yamushinje kuziha amabwiriza yo kwica Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya, umaze imyaka 26 afungiye mu Rwanda mu gifungo cy’imyaka 30 yakatiwe n’inkiko Gacaca nyuma yo guhamwa na jenoside, yari I Arusha muri Tanzania.

Yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza yo mu rugereko rw’uru rukiko rw’I La Haye mu Buholandi. Izina n’isura bye byahinduwe mu kurinda umwirondoro we.

Ubushinjacyaha bwabanje gusoma incamake yubuhamya bwe, aho avuga ko yari mu itsinda ry’Interahamwe ryitoreje mu kigo cya Kabuga, aho iri tsinda ryari rizwi “Nk’Interahamwe za Kabuga” ndetse rikaba ryari rigizwe n’Interahamwe zigera kuri 50.

Yavuze ko uwari Perezida na Visi-Perezida w’izo Nterahamwe bahawe amabwiriza na Kabuga ubwe, maze bayasangiza abandi. Yakomeje avuga ko nyuma yo guhabwa ayo mabwiriza izo Nterahamwe zatangiye ibikorwa byo gutoteza Abatutsi muri Kimironko ari naho zabarizwaga kuko zitorezaga mu rugo kwa Kabuga.

Uyu mutangabuhamya wahawe izina rya KAB046, yavuze ko mu byo batojwe birimo n’imbyino gakondo zabaga zigamije kubashishikariza kwica abatutsi.
Yanavuze kandi ko Kabuga yahuye n’iri tsinda nibura inshuro ebyiri: Ukuboza 1993 na Mutarama 1994 ndetse ko muri ibyo bihe byombi yahaye amafaranga iryo tsinda anabashishikariza gukomeza gukora neza.

Kabuga yatanze kandi imyenda, mu mabara ya MRND ndetse n’imodoka ya pick-up yakoreshejwe mu gutwara Interahamwe mu nama zitandukanye. Umutangabuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside, hashyizweho bariyeri ebyiri aho Kabuga yari atuye, aho imwe yashyizwe ku marembo yinjiraga mu rugo kwa Kabuga indi ishyirwa hafi y’aho Interahamwe zitorezaga.

Izi bariyeri ziciweho Abatutsi ndetse umuntu wa mbere yahiciwe ku ya 7 Mata 1994, aho izo Nterahamwe zazanye umututsi kuri iyo bariyeri maze ziramwica. Ndetse ubu nibwo bwicanyi bwa mbere bwabereye ku Kimironko mu gihe cya Jenoside.

Uyu mutangabuhamya KAB046 yavuze ko yishe umugore w’umututsi Ari kumwe n’abana be babiri. Ahagana ku ya 14 Mata 1994, Interahamwe ngo zagabye igitero ku ishuri ryari ryahungiyeho impunzi z’Abahutu n’Abatutsi, maze ubwo zahageraga zirabatandukanya Abatutsi maze baricwa.

Nyuma y’iminsi itatu Jenoside itangiye, umutangabuhamya yavuze ko yabonye hazanwa intwaro zitangira gutangwa ndetse bamubwira ko Kabuga ari we wazibahaye mu buryo bwo kwirwanaho.

KAB046 wakatiwe imyaka 30 n’inkiko Gacaca kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe za Kabuga, yagereranije ko izo nterahamwe zishe nibura 80% by’abatutsi muri Kimironko.

Umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya.

Me Françoise yabajije Umutangabuhamya imyaka yagenderwagaho kugirango abantu binjizwe mu Nterahamwe. Yasobanuye ko nta myaka ntarengwa yari yarashyizweho kuko we ubwe yinjijwe mu Nterahamwe afite imyaka 30, kandi ko umuntu uwo ari we wese yashoboraga kujya muri uyu mutwe.

Me Mathe mu bibazo bitandukanye yahase Umutangabuhamya yagarutse ku myitozo yahabwaga interahamwe cyane cyane ubwoko bw’imbyino gakondo nk’uko yabigarutseho mu buhamya bwe.

Umutangabuhamya yasobanuye ko baririmbaga indirimbo zabaga ahanini zigamije gushyigikira no gutaka ishyaka rya MRND, bakazibyina mu gihe babaga bari mu myitozo ndetse no mu nama z’iryo shyaka.

Yakomeje ashimangira ko igihe kimwe ubwo bari muri iyo myitozo, yiboneye Kabuga yaje kuyikurikirana ubwo hari mu 1993, kandi ko icyo gihe yahaye visi perezida w’interahamwe amafaranga ibihumbi 20Frw.

Umutangabuhamya yavuze kandi ko yamenye ko Kabuga yongeye kugaruka kureba imyitozo n’ubwo icyo gihe we ngo atari ahari ariko ko yasabwe na bagenzi be ko bahura bagasangira inzoga bakamubwira ko bahawe amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).
Ubwunganizi bwagarutse ku mazina amwe n’amwe yagarutse mu ncamake y’ubuhamya bwatanzwe na KAB046.

Aha niho yasabwe gusobanura uwitwa Mushotsi uvugwa ko yari mu batanze imyenda ku Nterahamwe ndetse n’ibyo yari ashinzwe. Umutangabuhamya yasobanuye ko yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko kandi akaba yari atuye ku Kimironko ndetse ko hari n’imitungo ye yagurishije Kabuga.

Undi wagarutsweho ni Finneas Ruhumuliza kuko umutangabuhamya yari yamuvuzeho nk’umwe mu bantu bashyigikiye bikomeye Interahamwe kandi ko zarindaga aho yari atuye ku Kimironko. Umutangabuhamya yasobanuye ko Interahamwe zajyaga iwe kuko yari umunyamuryango ukomeye w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

Uwunganira Kabuga yahise abaza KAB04 ibya Rukwengeri kuko we yavuze ko rimwe na rimwe yajyaga amugurira icyo kunywa. Umutangabuhamya yashubije ko yari umushoferi w’amakamyo kandi yajyaga mu mahanga akaba yari atuye hafi yo kwa Kabuga akaba yari Interahamwe ariko akenshi atitabiraga inama.

Inteko yabajije umutangabuhamya uburyo yamenye ko Kabuga yaremye umutwe w’Interahamwe. Maze asubiza ko abizi neza kubera ko Perezida w’Interahamwe na Visi-Perezida babonanye na we [Kabuga], kandi ko ari bo bashakaga abagomba kujya muri uwo mutwe ndetse bagatanga n’amabwiriza.

Inteko yakomeje imubaza ibimenyetso afite kuri uko guhura hagati y’abo bagabo batatu, umutangabuhamya yasobanuye ko yari azi iby’iyo nama kuko ubwo imodoka ya Kabuga yageraga mu kigo Interahamwe zakoreragamo imyitozo zahitaga ziyihagarika abayobozi bakaza kugaruka nyuma bavuye guhabwa amabwiriza.
Umutangabuhamya yakomeje avuga ko yabonye imodoka ya Kabuga yinjira mu kigo ndetse ko abo bayobozi bamwitaga “le vieux” (muzehe).

Umutangabuhamya yabajijwe ku muntu witwaga Jean Pierre Nzaramba bivugwako ko yiciwe kwa Kabuga. Yasubije ko murumuna we, na we ngo wari mu Nterahamwe, ari we wamubwiye ko yiciwe mu rugo kwa Kabuga arashwe.
Undi mucamanza yamubajije niba, ashingiye ku byo yabwiwe, azi ko Kabuga yagize uruhare mu iyicwa rya Jean Pierre.

Asubiza ko azi ko yiciwe mu rugo rwa Kabuga kandi ko ashingiye ku mabwiriza bari barahawe na perezida wabo ubwo jenoside yatangiraga, no kuba yarishwe mu ntangiriro yayo, Kabuga abifitemo uruhare.

Umunyamategeko wunganira Kabuga, Françoise Matte yabajije uyu mutangabuhamya ku mvugo zitandukanye, aho hamwe yavuze ko Jean Pierre yiciwe mu rugo kwa Kabuga, ahandi, mu nyandiko yagejeje ku rukiko, akavuga ko yiciwe kuri bariyeri yo ku irembo kwa Kabuga.

Yasubije ko yiciwe kuri bariyeri yo haruguru y’urugo rwa Kabuga.
Kabuga, wari uri mu rukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Gusa mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.