Umutoni Aline yariye karungu, yavuze ko agiye kurega KNC wihaye ibyo kumusebya

312
kwibuka31

Umusifuzikazi mpuzamahanga Umutoni Aline agiye kurega Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), kubera amagambo yamutangajeho.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 mu kiganiro cya Radio & TV 1 cyitwa “Rirarashe”, KNC yavuze ko basifuriwe nabi ku mukino Gasogi United yanganyijemo na Bugesera FC 0-0. 

Perezida wa Gasogi United yashyize hanze ubutumwa burimo umuntu uvuga ko yandikiranye n’umusifuzi, ubundi avuga ko uwo musifizi ashobora kuba ari Umutoni Aline wasifuye umukino wa Gasogi United na Bugesera FC yandikiranye n’undi muntu.

KNC yibajije icyo uyu musifuzi yaba yarandikiranye n’uyu muntu. Ati: ”Aline wowe urandikirana n’umuntu niba ari byo koko, nabyo byasabwa gukirikiranwa. Aline wandikiranaga n’uriya muntu mu biki?“.

Muri ubwo butumwa umwe yanditse ati: ”Deal ya hano mu Rwanda ihari ni Gasogi na Bugesera, Gasogi gutsinda bizaba bikubiye neza cyane, andi makuru ndayaguha ninjoro.

Undi ati: “Hhahaha [araseka], umukino nawishe kuko umusifuzi yahoze anyandikira.

Undi amusubiza agira ati: “Ni ukuri wawishe, hari umuntu nzi ukomeye Betting igiye kurya nka miliyoni 20.”

Undi nawe aramusubiza ati: “Ugomba kubigira ibanga ariko ubutumwa warekuye burimo guteza uruntu runtu.”

Perezida wa Gasogi United yavuze ko RIB ikwiye kubijyamo kuko bitaba ari ukwivanga mu mupira. Ati: “Ibi rero bibaye byiza uwabitangije bakamufata, RIB uko itwereka biriya bisambo biba byakoze amakosa, bakatwereka n’aba bica umupira byaba ari byiza. Ibi ntabwo ari ukwivanga mu mupira ni ugufata ibisambo”.

KNC yakomeje abaza niba FERWAFA inaniwe no kugendera kuri ibi bimenyetso anagenera ubutumwa abashinzwe abasifuzi. Ati: “Bwana FERWAFA, ubu munaniwe no gushingira kuri ibi bimenyetso kugira ngo mutwereke aba bantu? Kuko njyewe nabihombeyemo, maze kwamburwa intsinzi kabiri kose.

Reka rero mbabwire mbivugiye hano ibi ndabibwira umuntu witwa Ambroise, ndabibwira Louis n’abasifuzi be, ndabibwira kandi Shema Fabrice umuyobozi wa FERWAFA, nkabibwira Hadji Mudaheranwa umuyobozi wa League.”

Umusifuzikazi mpuzamahanga Umutoni Aline yabwiye InyaRwanda ko ibyo KNC yavuze atari byo ndetse ko akeneye ubutabera. Ati: “Ibyo KNC yavuze ndabihakana, ahubwo nkeneye ubutabera kuko gusebya izina ryanjye ntabwo nzabyihanganira”.

Yavuze ko akimara kubibona yabajije KNC akamubwira ko atamuvuze nabi ahubwo ko yarimo yiyama abamuha amakuru y’ibihuha. Ati:”Nkibibona namuhaye ubutumwa mumbwira ko bimaze kuba kenshi ansebya kandi nta bimenyetso bifatika afite, ambwira ko atamvuze nabi ahubwo yarimo yiyama abamuhaye amakuru y’ibihuha. Nahise mubaza nti ‘kuki yari amakuru y’ibihuha ukayatangaza?’”.

Umutoni Aline yavuze ko ubu ari muri Angola ariko akigera mu Rwanda azahita agana ubutabera byihuse kugira ngo amenye uwanditse buriya butumwa akoresha izina rye. Yavuze ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Comments are closed.