Umutoza wa APR FC yemeje ko yamaze gutandukana nayo

9,394
Kwibuka30

Ntibikiri amagambo, uwari umutoza wungurije w’ikipe ya APR yamaze gutandukana nayo

Nyuma y’umwaka umwe gusa, Dr NABYL BAKROUI wari umutoza wungirije mu ikipe y’abasirikare yatangaje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe ya APR FC ku mugaragaro.

Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bakomeje guhakana iby’aya makuru, ariko Dr Nabyl ubwe, abinyujije ku rubuga rwe, yatangaje ko amaze gutandukana n’iyi kipe ndetse ashimira ibihe byiza yagiriye muri iyo kipe ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Kwibuka30

Yavuze ko ababajwe no kuba avuye muri ino kipe nziza, ndetse ko we n’umuryango we bishimiye ibihe byiza bamaze muri iyo kipe.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC ntiburagira icyo buvuga kuri ino nkuru. Twagerageje muvugishe umuvugizi w’iyi kipe imaze kwibikaho ibikombe byinshi mu Rwanda ariko ntitwabasha kumufatisha.

Benshi mu bafana b’iyi kipe bakunze kwitabira imyitozo y’iyi kipe, barasanga uno mutoza afite uruhare runini cyane ku mwanya ikipe ya APR ifite ubu, bemeza ko yafashije cyane umutoza mukuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.