Umutoza wa Benin yasabye abakinnyi be gutsinda imikino yose uhereye ku Amavubi

358
kwibuka31

Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yasabye abakinnyi be gutanga byose no kutirara kuko bari ku mwanya wa mbere, bagatsinda imikino isigaye uhereye ku w’Amavubi kugira ngo bizere kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hateganyijwe umukino ukomeye w’Umunsi wa Munani mu Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Bénin, Gernot Rohr, yavuze kuri bumwe mu butumwa yageneye abakinnyi be mbere yo guhura n’Amavubi.

Ati “Abantu bumva ko twamaze kujya mu Gikombe cy’Isi kubera ko turi imbere, ntibakwiye kwishima imburagihe, nta cyo bimaze. Turashaka gukora ibishoboka byose. Intego yacu ni ugutsinda u Rwanda mbere yo kugira n’ikindi kintu dutekereza.”

“Nabwiye bamwe mu bakinnyi mbandikiye ubutumwa bugufi, abandi mbabwira kuri telefoni ko tugomba gukora ibishoboka byose, kugira ngo tugaragaze ko dukwiriye kuba ku mwanya wa mbere.”

Nyuma y’ibihano biherutse gufatirwa Afurika y’Epfo igakurwaho amanota atatu n’ibitego bitanu birimo bitatu bya mpaga na bibiri yari yatsinze Lesotho, Bénin yahise iyobora urutonde inganya na yo amanota 14.

Bénin izahura n’Amavubi na yo yifuza kwandika amateka yo kujya mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere, ikurikizeho Nigeria.

Comments are closed.