Umutoza wa Juventus Maurizio Sarri yirukanwe nyuma yo gusezererwa na Olympique Lyonnais

Amakuru amenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2020, ni uko uwari umutoza wa Juventus Maurizio Sarri bamaze gutandukana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umunyamakuru w’imikino mu gihugu cy’Ubutaliyani Fabrizio Romano yagize ati “Amakuru agezweho: Juventus yirukanye Maurizio Sarri, itangazo rirajya hanze vuba. Barashaka umutoza mushya.”
Iyirukanwa rye rije nyuma y’amasaha make Juventus isezerewe na Olympque Lyonnais mu mikino ya 1/8 cya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibikego 2-2 ariko igakurwamo n’igitego cyo hanze.
Umukino ubanza wari wabereye mu Bufaransa wari warangiye Juventus itsinzwe igitego 1-0, nyuma y’amezi atandatu nibwo umukino wo kwishyura wabaga ukaza kurangira ari ibitego bibiri bya Juventus kuri kimwe cya Lyonnais.

Nubwo yafashije ikipe ya Juventus gutwara igikombe cya 9 bikurikinya, imitoreze n’ubuhanga bya Sarri byakomeje gukemangwa mu isozwa rya shampiyona mu Butaliyani ubwo yatsindaga imikino ibiri yonyine mu mikino umunani yanyuma ya shampiyona.
Comments are closed.