Umutoza w’ikipe y’Ubuholande yatangaje arwaye kanseri ya Prostate

5,289
Louis Van Gaal Reveals He Is Currently Battling Cancer

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Ubuholande, Bwana Van Gaal yatangaje ko nyuma y’ibizamini byo kwa muganga yakorewe mu mpera z’icyumweru gishize ibisubizo byerekanye ko afite kanseri ya prostate.

Umutoza Van Gaal w’imyaka 70 y’amavuko utoza ikipe y’umupira w’amaguru y’Ubuholande yatangaje ko ibisubizo byo kwa muganga byagaragaje ko afite kanseri ya prostate.

Ibi uno mutoza wigeze no gutoza ikipe ya Manchester united yabitangaje kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari ari mu kiganiro na tereviziyo y’igihugu Humberto.

Bwana Gaal yavuze ko atigeza ashaka ko abakinnyi be babimenya kuko byari guhindura byinshi mu mikinire yabo, ariko ko ubu bamaze kubimenya, yavuze ko kenshi yajyaga ajya kwa muganga yihishe kugira ngo abakinnyi be batabimenya.

Ati: “Muri buri cyiciro cy’igihe cyanjye nk’umutoza w’ikipe y’igihugu nagombaga gutaha nijoro nkajya ku bitaro abakinnyi banjye batabizi, kugeza ubu noneho babimenye. Bagatekereza ko mfite ubuzima bwiza, ariko… ntabwo mfite ubuzima bwiza”

Biteganyijwe ko Van Gaal azaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi mu mikino y’igikombe cy’isi izatangira muri Qatar mu kwezi kwa cumi na kumwe, aho ikipe ye iri mu itsinda A ihuriyemo na Sénégal, Ecuador (Equateur) hamwe na Qatar.

Comments are closed.