UMUTURANYI SERIES: BATATU MU BAKINAGA MURI IYI FILIME BIDASUBIRWAHO NTIBAZONGERA KUYIGARAGARAMO.
Rufonsina, Jojo na Ben ntibazongera kugaragara muri Filime y’uruhererekane “UMUTURANYI”
Ku gicamunsi cy’ejo nibwo Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filime y’uruhererekane yitwa “Umuturanyi” yatangaje ko atazongera kuyigaragaramo. Ubu butumwa yabunyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze ari Twitter agira ati” Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri umwe wese tweabanye muri filime Umuturanyi, kuva igitangira kugeza ubu. Mwambereye inshuti nziza, gusa ntibikunze ko dukomezanya kubw’impamvu zanjye bwite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo amakuru y’uko uwakinaga azwi nka Ben ndetse na Jojo nabo batakibarizwa muri iri tsinda yagiye hanze. Ni bamwe mu bari bafatiye runini abakina muri iyi firime bijyanye n’uko bayigaragaragamo. Iyi filime y’uruhererekane ninayo yavuyemo umukinnyi wahembwe nk’uyoboye abandi muri Sinema nyarwanda ariwe Rufonsina, akaba ari nawe wafashe iya mbere mu gutangaza ko atazongera kuyigaragaramo dore ko we na bagenzi be bagendeye rimwe batakiri gukorana na Emmanuel Mugisha uzwi nka Clapton Kibonke, watangije uyu mushinga w’iyi filime.
Kenshi iyo habayeho kutumvikana kw’abakinnyi n’ubakoresha haba mu byo bahabwa cyangwa ibyo bakoreshwa, birangira batandukanye. Hari n’ubwo umukinnyi yakwisabira kuva muri filime yakinaga kuko wenda hari ibindi bikorwa ashaka guhugiramo byaba ibya sinema cyangwa ibye bwite, kimwe n’uko iyo umukoresha we asanze ibyo amwifuzagamo atabibonye, ahitamo kumusezerera.
Comments are closed.