Umutwe wa FDLR waba uri kwimurira ibirindiro byayo i Burundi

197
kwibuka31

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze genocide mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 biravugwa ko kuri ubu waba uri kwikumurira ibirindiro byawo mu gihugu cy’U Burundi.

Nyuma y’aho u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro mu mpera z’icyumweru gishize, aho imwe mu ngingo zemeranijweho hagati y’ibihugu byombi ari iyi kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu gihugu cya DRC harimo n’uwa FDLR, biravugwa ko benshi mu barwanyi ndetse n’abayobozi b’uwo mutwe bahiye ubwoba ku buryo batangiye kwimurira ibirindiro byabo mu gihugu cy’u Burundi.

Ni amakuru yatangiye gushyirwa hanze na bimwe mu binyamakuru byo muri Congo nka Kivu Today aho icyo kinyamakuru kivuga ko gifite amakuru yizewe ko hari zimwe muri za batayo zatangiye kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi nka kimwe mu bihugu bishyigikiye uwo mutwe wa FDLR.

Bamwe mu baturage b’Abarundi baturiye umupaka w’icyo gihugu na DRC nabo baremeza ko hari ingabo zidasanzwe batangiye kubona zinjira muri icyo gihugu guhera ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Umwe watanze ayo makuru ku ruhande rw’Uburundi yagize ati:”Guhera ejo ku masaha y’ikigoroba twarabonaga abasirikare batari bake bambuka bava muri Congo berekeza iwacu, bavugaga Ikinyarwanda, ndetse bari baherekejwe na bamwe mu basore b’imbonerakure, gusa jye ku bwanjye sinzi neza ko ari aba FDLR”

Umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze genocide mu Rwanda wakomeje kuvugwa mu mabi menshi muri Congo, ndetse raporo nyinshi zerekanye ko uwo mutwe wakoranye cyane bya hafi n’igisirikare cya Congo FARDC mu mirwano yabaga ibashyamiranije n’umutwe wa M23, ni umutwe kugeza ubu ufatwa nk’umwe mu mitwe y’iterabwoba irambye kuri iyi si.

Kugeza ubu nta ruhande rwa Leta y’U Burundi rwari rwemeza ayo makuru.

Comments are closed.