Umutwe wa M23 na Leta ya Kinshasa bagiye kongera guhurira i Doha mu biganiro

381
kwibuka31

Intumwa za leta ya Kinshasa n’izihagarariye umutwe wa AFC/M23 zirasubira mu biganiro mu mujyi wa Doha muri Qatar muri iki cyumweru nk’uko bivugwa na Radio Okapi yo muri DR Congo, impande zombi ntizirabasha kumvikana ku ngingo zirimo guhanahana imfungwa.

Intego y’ibi biganiro bya Doha byatangiye mu kwezi kwa Mata(4) uyu mwaka ni ukugera ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara burundu hagati ya M23 na leta, gusa mbere yo kugera aho ingingo y’imfungwa zigomba kurekurwa ntirumvikanwaho.

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka intumwa za Kinshasa n’iza M23 zemeranyije kuba bahagaritse imirwano, “nyuma y’ibiganiro byo kubwizanya ukuri kandi byubaka” i Doha ku buhuza bwa Qatar.

Ariko nyuma y’ibyumweru bike umwuka wongeye kuba mubi ndetse imirwano ya hato na hato muri ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo irakomeza kugeza ubu, mu gihe nta ntambwe ifatika yongeye guterwa muri ibyo biganiro.

Radio Okapi iterwa inkunga n’umuryango w’abibumbye ONU ivuga ko ibiganiro byo muri iki cyumweru bizibanda ku “guhererekanya imfungwa”, aho mbere impande zombi zari zumvikanye gukoresha Croix-Rouge nk’uruhande rutabogamye mu kugenzura imyirondoro y’abahererekanya no gufasha mu gikorwa cyo kubahererekanya.

Hagati aho umutwe wa M23 umaze igihe utoza ndetse ukinjiza abasirikare bashya babarirwa mu bihumbi, uyu mutwe na wo ushinja uruhande rwa Leta gukomeza kwitegura intambara no gukora ibitero aho M23 igenzura muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Abasesenguzi bavuga ko hari ubwoba ko intambara zishobora kurushaho kumera nabi mu gihe kugera ku masezerano y’amahoro bikomeje kunanirana i Doha.

(Akimana Dorine)

Comments are closed.