Umutwe wa M23 urashinja ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero by’i Goma

749
kwibuka31

Umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye umujyi wa Goma n’uduce tuwukikije urashinja ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero byagabwe mu mujyi wa Goma.

Mu itangazo ry’umutwe wa AFC/M23, rirashinja ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero by’i Goma bari kumwe na FARDC, FDLR na Wazalendo

M23 ivuga ko ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zagize uruhare rutaziguye mu bitero biherutse kuba mu mujyi wa Goma ku munsi wa gatanu itariki 11 z’uku kwezi, ko rero zisabwe kuva muri Congo.

Iryo tangazo rigira riti:”Kubera ibyo bitero, AFC/M23 itegetse ko ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIRDC zihita ziva muri Congo”.

“Ibyo bitero bitandukanye n’amasezerano twagiraniye na SADC no gutinza igikorwa cyo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.

Nyuma y’iri tangazo, Leta ya Congo yahakanye kugira uruhare urwo arirwo rwose mu bitero by’i Goma, ahubwo igashinja umutwe wa M23 kubangamira abaturage b’i Goma, ikavuga ko ibyo M23 ivuga ari ikinamico kuko ingabo zabo ziri kure cyane y’umujyi wa Goma.

Comments are closed.