Umuyobozi wa ISIS yahitanywe n’igitero kidasanzwe cya USA

6,829
Perezida Joe Biden Atangaza urupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika JOE BIDEN yemeje ko igisirikare cye cyahitanye umuyobozi wa ISIS ku itegeko rye.

Perezida Joe Biden yatangaje ko yashimishijwe cyane n’igikorwa cy’ndashyikirwa cyakozwe n’igisirikare cya Amerika nyuma ko we ubwe atanze itegeko ryo kurasa no kwica Bwana ABU IBRAHIM AL HASHIM AL QURAYSHI wari usanzwe ayobora umutwe uvugwa ko ari uw’ibyihebe wa ISIS akaba yaguye mu gitero cyamugabweho ubwo yari ari mumajyaruguru ya Siriya.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika BIDEN yagize, ati: “Mu ijoro ryakeye, ku itegeko ryanjye, abasilikare b’Amerika batunganyije neza mu burengerazuba bw’amajyarugu ya Siriya, Abanyamerika bose batashye amahoro.”

Amakuru avuga ko Bwana ABU AL HASHIM ubwo yari asumbirijwe n’ingabo za Amerika, yahisemo kwiturikirizaho igisasu we n’umuryango we wose bari kumwe, ndetse n’abandi bantu bake ba hafi ye nabo ngo baba bahitanywe n’icyo gisasu.

Comments are closed.