Umwaka utaha Meddy azongera ataramire Abanyarwanda bari bamumbuye.

7,440
Meddy arashaka gukorana na Diamond, Davido, Wizkid, Tiwa Savage… –  IMVAHONSHYA

Umuhanzi MEDDY wigaruriye imitima y’abakunzi ba Muzika hano mu Rwsanda, yatangaje ko azataramira Abanyarwanda umwaka utaha igihe icyorezo cya Coronavirus kizaba cyacogoye.

Umuhanzi Ngabo Medard Jorbert uzwi kandi nka Meddy yatangaje ko ari kwitegura gukorera igitaramo mu Rwanda mu mwaka wa 2021, icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe nigicogora.

Ku wa 10 Ukuboza 2020, Meddy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Carolina’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 388. Ni imwe mu ndirimbo z’urukundo zirimo imbyino nshya yagaragajemo ku bw’ubusabe bw’abafana be, bari bamaze igihe bamusaba kongera kubiyereka abyina mu ndirimbo ze.

‘Carolina’ yabaye imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya uyu muhanzi ageze kure ategura. Ni Album iriho indirimbo ze bwite ndetse n’izo yakoranye n’abahanzi bakomeye nk’uko yagiye abisabwa n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki we muri rusange.

Ni indirimbo yatinze gusohoka ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19, kuko hari byinshi byakozwe muri iyi ndirimbo byagiye bitinda bitewe n’ibihe Isi irimo. ‘Carolina’ yanakozwe Meddy yitaye ku busabe bw’abafana be, kandi ko azakomeza kubahiriza ibyifuzo byabo.

Meddy yavuze ko umwaka wa 2020 utari woroshye ku ruganda rw’umuziki bitewe na Covid-19, by’umwihariko kuri we, kuko hari ibikorwa byinshi yashakaga gukora atakoze bitewe n’imbogamizi yagiye ahura nazo.

Avuga ko ari umwaka wabayemo ibintu byinshi bitunguranye, birimo imfu z’abavandimwe, inshuti n’abandi. Biba bibi cyane ku cyorezo cyazengereje Isi kigiye kumara amezi icyenda cyica ibihumbi by’abantu umunsi ku munsi.

Avuga ko ari ko uyu mwaka wa 2020 wasize isomo rikomeye kuri benshi. Cyane ko mu bihe bikomeye ari bwo benshi biga kandi bagafata ingamba zikomeye.

Ati “Hari byinshi twize na none. Burya mu bihe bikomeye niho umuntu abasha kwiga, kandi nkeka ko abantu bakura mu bihe bikomeye nk’ibi ng’ibi. Buri wese ngira ngo yafashe umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza ku bifite akamaro.

Meddy avuga ko ibihe nk’ibi ari umwanya wo gusuzuma ibitagendaga neza, buri wese akagerageza gukunda uko abishoboye, agafasha abandi, agashimisha abo ashoboye, kandi akamenya ko umwanya yakoreshaga nabi akwiye kuwukoresha neza kuko aba atazi neza ikiri imbere.

Uyu muhanzi anizera ko abantu babashije kubona ko bakomeza akazi bari mu ngo zabo batari mu biro, kandi bagatanga umusaruro mwiza. Avuga ko n’ubwo umwaka wa 2020 wabaye mubi ku buzima bwa muntu, ariko wanabaye umwaka w’amaso akomeye mu buzima buri imbere. Kandi ngo icyizere kirahari.

Avuga ko umwaka wa 2020 watumye urukundo mu bantu rwiyongera, kuko abatarabonaga umwanya wo kuvugisha bagenzi babo bawubonye, imiryango yongera kwicara ku meza amwe mu gihe cya Guma mu Rugo, ibigenda n’ibitagenda babigarukaho.

Meddy wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Inkoramutima’ yabanjirijeho, yavuze ko ibyo atakoze mu mwaka wa 2020 yitegura kubikora mu mwaka wa 2021. Avuga ko Imana nimufasha ubuzima bukagenda bumera neza mu 2021, azagaruka mu Rwanda ahakorere igitaramo cye bwite.

Ati “…Imana nibimfasha byose bigacamo, bikagenda neza ndateganya kuzagaruka mu Rwanda kuba nakora igitaramo. Bizaterwa n’uko ibintu biri kugenda, ibintu bigenda bihinduka, bigenda neza cyangwa se dusa nk’aho tworoherwa n’ibi bibazo biri kubaho. Gusa gahunda ndacyeka zizagenda neza kandi Imana iri kumwe natwe.”

Meddy yashimye abakunzi b’umuziki muri rusange by’umwihariko uwe, ku bwo kubasha kwihangana muri ibi bihe bikomeye, uyu munsi hakaba hari icyizere cy’uko ubuzima buzasubira mu murongo nk’uwo bwariho mbere y’umwanduko wa Covid-19.

Yasabye abafana be gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima agamije gukomeza kwirinda Covid-19. No gukomeza gukurikirana ibitangazamakuru kugira ngo bamenye icyo abaganga batangaza, hatagira benshi bakomeza kwitaba Imana kubera kutamenya.

Uyu muhanzi yavuze ko iki ari igihe cy’uko abantu bongera kwita ku bandi, bagashyigikirana mu bihe bikomeye, kandi bakongera urukundo muri bo.

(Src:Inyarwanda.com)

Comments are closed.