Umwalimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda yakatiwe umwaka w’igifungo kubera imyitwarire mibi

5,205

Umwalimu n’umunyamakuru Dr KAYUMBA Christopher yakatiwe igifungo cy’umaka umwe kubera icyo urukiko rwise imyitwarire idahwise

Dr KAYUMBA Christopher wahoze wigisha muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umunyamakuru yakatiwe n’urukiko igihano k’igifungo cy’umwaka umwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Nyakanga 2020 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga k’indege no gukoresha imbaraga no gukangisha icyo aricyo abakozi bo ku kibuga k’indege

Dr KAYUMBA yatawe muri yombi ku wa 10 Ukuboza yasinze bikomeye ubwo yari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, avuga ko agiye kugishwanyaguza.

Ubwo Urukiko rwa Kicukiro rwumvaga impande zombi, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ubwa mbere yari atawe muri yombi yasinze, kuko hari n’ikindi gihe yigeze gutabwa muri yombi agerageza kurwanya abapolisi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.