Undi musirikare ukomeye wo muri FLN yishwe undi afatwa mpiri

7,669

Majoro Bokande Jules wari ushinzwe itumanaho muri FLN yarasiwe mu mirwano arapfa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru okapi cyo muri Congo cyayangaje ko Major BOKANDE JULES wari ushinzwe itumanaho mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FLN yarasiwe mu mirwano yahuzaga ingabo za Congo FARDC na FLN imirwano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu.

FARC Yatangaje ko kandi uretse Jules wahitanywe n’ibyo bitero byayo, ko ndetse hari n’undi mu lieutnant wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri uwo mutwe nawe wafashwe mpiri bikaba byitezwe ko yakoherezwa mu Rwanda.

Ni bikorwa gisirikare Leta ya Congo imaze iminsi igaba ku mitwe y’abarwanyi itandukanye ikorera mu mashyamba ya Congo igahungabanya umutekano mu karere

Comments are closed.