Urubanza rwa Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church rwashyizwe mu muhezo

1,278

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko urubanza ruregwamo Umushumba w’Itorerero Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we, ruburanishirizwa mu muhezo.

Icyemezo cyashingiye ku busabe bw’umushinjacyaha, wagaragaje ko hashingiwe ku miterere y’urubanza n’ibivugirwamo, byaba byiza urubanza rukomereje mu muhezo.

Yagaragaje kandi ko hari impungenge zo kuba uwahohotewe nubwo yahishwe imyirondoro, ashobora kumenyekana mu gihe cyo gutanga ibimenyetso.

Urukiko rwabajije Bishop Harerimana icyo avuga ku kuba urubanza rwe rwakomereza mu muhezo, yemeza ko nta kibazo.

Ati:”Nta kibazo kuba rwakomereza mu muhezo.”

Urukiko rwahise rufata icyemezo ko urubanza rukomereza mu muhezo abari mu cyumba cy’iburanisha batari ababuranyi bategekwa gusohoka.

Urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi barimo abo mu Itorero Zeraphat Holy Church ndetse n’abo mu miryango y’abaregwa.

Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Comments are closed.