‎”Urubyiruko ni mwe bayobozi beza b’ejo hazaza” Jenerali Muganga.

634
kwibuka31

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda(RDF) , Jenerali Mubarakh Muganga,  yasuye urubyiruko ruri mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, anabasaba kwishakamo ibisubizo kw’Abanyafurika.

‎Ibi byagarutsweho  kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, mu kiganiro yabagejejeho cyari gifite insanganyamatsiko igira Iti:”Urugendo rwo kwishakamo ibisubizo kw’Abanyafurika: Urugero rw’ibikorwa by’u Rwanda ku mugabane wa Afurika.”

‎Yifashishije iyi nsanganyamatsiko, yagaragaje uburyo ibikorwa by’u Rwanda, binyuze mu Ngabo zarwo, byagize uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bya Afurika, cyane cyane muri Repubulika ya Afurika yo Hagati (CAR) na Mozambique.

‎Jenerali Muganga, yerekanye ko intambwe zatewe muri ibyo bihugu zishingiye ku mikoranire myiza hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibyo bihugu, agaragaza ko ubufatanye ari ingenzi mu kwishakamo ibisubizo binogeye abaturage.

‎Jenerali Muganga,  yibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu n’isoko y’iterambere ry’ejo hazaza, abashishikariza kurangwa n’ishyaka ryo gukora cyane no kwihugura mu buryo buhoraho.

‎Yagize ati: “Urubyiruko mugomba gukora cyane, mukamenya ko ari mwe bayobozi b’ejo hazaza bazateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.”

‎Uru rubyiruko rwanasabwe  guharanira kumenya akamaro ku ruhare rwabo mu gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye Afurika, birimo ubukene, amakimbirane, ibibazo by’ubuzima n’ibindi, abibutsa ko ubumenyi no kwigirira icyizere ari intwaro izabafasha kubigeraho.

Itorero Indangamirwa buri mwaka ryitabirwa n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa ku rugerero rw’Inkomezabigwi ku rwego rw’Akarere, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba cyangwa batuye mu mahanga. Iri torero ryatangiye ku wa 1 Nyakanga rikazasozwa ku wa 14 Kanama 2025.

(Inkuru ya Janvier MANISHIMWE)

Comments are closed.