Uruganda OXALIS rwafunzwe kubera uburiganya rwitwaje Coronavirus

8,346

Uruganda rwa OXALIS rwakoraga ibikoresho by’isukurwafunzwe kubera uburiganya mu gucuruza imiti y’isuku.

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiryo n’imiti mu Rwanda rwaraye rufunze uruganda rwa OXALIS ruherereye mu Karere ka Bugesera kubera ibikorwa by’uburiganya mu gukora imiti idafite ubuzirabenge yitwaje icyorezo cya coronavirus. Umuyobozi w’icyo kigo FDA Dr KARANGWA CHARLES, yavuze ko icyo kigo cyafunzwe nyuma yaho bamwe mu baturage batangiye kugaragaza impungenge ku miti y’isuku ikoranywe isabune na alcol (alikolo) izwi nka Hand sanitizer bari bamaze iminsi babona ariko bakayikekaho ubuziranenge bwa hafi ya ntabwo, Dr Charles yavuze ko bahise batangira gukurikirana icyo kibazo maze basanga imiti y’uruganda rwa OXALIS itujuje ubuziranenge. Yagize ati:”twaje gukurikirana icyo kibazo tujya ku maduka dusanga iyo miti idafite ubuziranenge kuko aho gushyiramo imiti yica udukoko bashyizemo glycerine…”

Nyuma yo kuvumbura ubwo buriganya, icyo kigo cyahise gifungwa ndetse n’ibucuruzwa byayo byose bikurwa ku isoko. Dr Charles KARANGWA yasabye abaturage kwitondera iyo miti ndetse yihanangiriza inganda kwitwaza coronavirus maze ikangiza ubuzima bwa Rubanda. Yavuze ko buri muti ugomba kugaragaza ibiwukoze ndetse n’ingano yabyo kuko ngo Hand sanitizer igomba kuba ifite byibuze alikolo ingana na 70%.

Comments are closed.