Urujijo ku ifungurwa ry’ibifi binini byo mu turere twa Nyanza na Gisagara bimaze kurekurwa

13,537

Abakozi bo mu bushorishori mu turere twa Nyanza na Gisagara baherutse gutabwa muri yombi kubera ruswa mu gutanga amasoko ya Leta baraye barekuwe.

Urukiko rwa Nyarugenge ruherereye mu mujyi wa Kigali rwari ruri gukora kuri dosiye z’ibifi binini byo mu Turere twa Nyanza na Gisagara rwategetse ko ibyo bifi byari bikurikiranyweho ruswa mu gutanga amasoko mu turere bikoramo biba birekuwe by’agateganyo.

Aba bagabo b’ibikomerezwa bari ku bushorishori bw’Uturere bakoreragamo bari baratawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB kubera ubujura buvanzemo n’uburiganya ku itangwa ry’isoko ryari rigamije kugena agaciro k’imitungo y’Akarere, bikaba bivugwa ko bano banyakubahwa baburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku italiki 5 Mata 2023, maze urukiko rwanzura ko baba barekuwe bagakurikiranwa bibereye iwabo cyangwa mu kazi.

Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu abakomeye badafungwa mu gihe bakurikiranyweho ibyaha biremereye, ahubwo umuturage udafite kirengera, uregwa konesha mugenzi we imyaka itageze no ku bihumbi 100 akatirwa gufungwa, ubutabera bukaba butakwemera ko akurikiranwa ari iwe bugatanga impamvu z’uko yahunga ubutabera mu gihe bino bifi binini, byo biba bifite n’uburyo bwo gutoroka kuko biba bifite na za pasiporo biburana bitaha mu ngo zabo.

Amakuru Umuseke.rw ufitiye gihamya, ni uko n’ino myanya bano bagabo barimo itigeze ishyirwa ku isoko kuko bari bizeye n’ubundi ko bazagaruka bakayisubiramo, ibyo bigatuma bamwe bavuga ko biba ari nk’ikinamico barimo.

Uwitwa Lambert INEZA utuye mu Karere ka Gisagara yagize ati:”Mfite mama bafashe bamushinja guteka Kanyanga y’ibihumbi 10, twaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko inkiko zirabyanga ngo ashobora guhita atoroka, yatoroka ate adafite n’ibyangombwa? Yatoroka agasiga urugo hejuru ya kanyanga abeshyerwa n’abanyerondo yimwe amafaranga?, ariko abashinjwa za miliyari bararekurwa ngo nta nubwo bahunga, ibi birakabije

Twibutse ko abari baratawe muri yombi ari Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara.

Amakuru avuga ko bano bose hari igihe bazajya bitaba urukiko mu gihe kigenywe, usibye NKURUNZIZA Enock wari Division manager mu Karere ka Nyanza, bivugwa ko urukiko rwasanze nta mpamvu ihari y’uko we yakurikiranwa.

Gusa, ikizwi ni uko mu Rwanda akenshi iyo bavuze ngo umuntu agiye gukurikiranwa ari hanze biba birangiye rwose, dufite ingero nyinshi z’abo bigendekera gutyo bikarangira bikomereje ibyo barimo nk’ibisanzwe.

Integenke ku butabera bw’u Rwanda

Nta wushidikanya ko ubutabera mu Rwanda bwigenga ku kigero kiri hejuru, ariko hari bamwe bakomeje gushidikanya ku bunyangamagayo bwa bamwe mu bakora mu nkiko, ibyo bakabishingira ku kuba buri gihe mu manza abakomeye bakunze kwitwa Ibifi binini batsinda imanza barimo, kabone n’iyo rubanda rwaba ruzi neza ko ibyo bashinjwa biba ari impamo, ariko akenshi bagatungurwa no kubona barekuwe ngo bagizwe abere mu gihe abakene, badashinga buri gihe aribo bahamwa n’ibyaha.

Uwitwa Mpagazehe Lucien yagize ati:”Ndizera nkanemera inzego z’igihugu cyacy, ariko se buriya abakene nibo banyabyaha gusa? Ni gake uzabona ufite agafaranga atsindwa urubanza rwose, kandi ni gake uzabona umukene utagira kirengera atsinda urubanza, sinzi impamvu zibitera.”

Bwana Lucien Mpagazehe uvuga ko yiga amategeko muri imwe mu makaminuza yigenga hano mu Rwanda twamubajije ku kibazo cya Bamporiki Edouard uherutse gukatirwa kandi nawe ari urufi runini nk’uko akunze kwitwa maze agita ati:”Yego nibyo yarakatiwe ariko se yatawe muri yombi nyuma y’igihe kingana gite? Iyo aba ari undi woroheje RIB yari kuba yaramutambikanye kera cyane, ikindi ni uko ruriya rubanza rwa Bamporiki rumeze nk’urwa politiki kuko hari benshi barwinjiyemo, bityo ibyemezo by’inkiko byagombaga kwitonderwa kuko ari urubanza rwari ku karubanda no mu maso ya buri muntu

Amwe mu mayeri akunze gukoreshwa mu gucira urubanza ibifi binini

Uyu munyamategeko akomeza avuga ko iyo hafunzwe urufi runini bidakunda ko atindamo, atubwira ko amwe mu mayeri akoreshwa na bamwe mu bacamanza badafite ubunyangamugayo bwuzuye bamuhamya icyaha, ariko bakagisubika, yagize ati:”Iyo umucamanza ashaka kurekura urufi runini, ariko agasanga icyaha cyarakozwe, arabanza akamuhamya icyaha, yarangiza akamukatira igihano gisubitswe, kubera rero ubudahangarwa bw’umucamanza, icyemezo cye kirubahirizwa

Andi mayeri ngo akunze gukoreshwa, ni nko kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, akenshi iyo ukomeye, umucamanza asaba ko uburana utaha, uyu mugabo ati:”Iyo uburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo akenshi umucamanza aba akurekuye kuko nta wundi muntu tuzi inkiko zigeze zanzura ko yaburana adafunzwe nyuma akaza guhamwa n’icyaha, yewe izi nkiko nizo mbamo, akenshi nta nbwo yongera kugaruka, usanga nawe abizi ku buryo aba ameze nk’uwatsinze urubanza, hari ingero nyinshi za vuba nawe waba uzi”

Uko biri kose rero, abaturage bababajwe n’imwe mu myanzuro y’inkiko ku banyabyaha baba bawi muri rubanda ariko usanga bagizwe abere ku mpamvu utamenya.

Nitugira amahirwe yo kuvugana n’umumuvugizi w’inkiko mu Rwanda Harrison Mutabazi tuzamubaza byinshi mu bibazo rubanda rufite ku kuba ibifi binini bidahamwa n’ibyaha, yewe n’iyo bahimamijwe bisubikwa mu gihe abaturage bo muri rubanda rwa giseseka bahora batsindwa imanza, ndetse badashobora kuburana bataha kuko batoroka kandi akenshi nta bushobozi bwo gutoroka baba bafite.

Comments are closed.